skol

Rayon Sports yakemuye ikibazo cya Youssou Diagne

Yanditswe: Tuesday 05, Aug 2025

featured-image

Ikipe ya Rayon Sports yamaze kwishyura myugariro w’Umunya-Sénégal, Youssou Diagne, 1500$ (agera kuri miliyoni 2,1 Frw) yari imubereyemo, imusaba kwitabira imyitozo bitarenze ku wa Mbere, tariki ya 11 Kanama 2025.

Mu gihe iyi kipe yambara ubururu n’umweru imaze ukwezi itangiye imyitozo, Youssou Diagne na Fall Ngagne wavunitse, bombi ntibitabiriye ahubwo bagumye iwabo muri Sénégal kubera impamvu zirimo ibyo basabaga ikipe.

Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwari bwabishyuye imishahara yabo, bubasaba kwitabira akazi, ariko binyuze ku mujyanama wabo usanzwe ubashakira amakipe, abasaba kutitabira imyitozo batabonye ibyo ikipe ibagomba byose.

Amakuru IGIHE yamenye, yahamirijwe n’umwe mu bayobozi ba Rayon Sports, ni uko iyi kipe yamaze kwishyura Youssou Diagne ibyo yamugombaga ndetse asabwa kwitabira imyitozo.

Uwaduhaye amakuru yavuze ko Diagne yasubije ko atazategereza icyumweru gitaha, ahubwo agiye gushaka uko agera i Kigali muri iki cyumweru dore ko amaze igihe yarohererejwe itike y’indege.

Rayon Sports ikomeje kwitegura “Rayon Day 2025” aho izahura na Young Africans SC mu mukino mpuzamahanga wa gicuti uzaba tariki ya 15 Kanama 2025 muri Stade Amahoro.

Mu gihe habura iminsi 10 ngo uyu mukino ube, bivugwa ko abagera kuri ¼ cy’abicara muri Stade Amahoro bose, bamaze kugura amatike.

Mu matike aheruka gushyirwa ahagaragara, imyanya yo hejuru muri Stade Amahoro iri kugurishwa 3000 Frw naho iyo hasi ikaba 5000 Frw.

Hari kandi imyanya yo hasi iri iruhande rw’ahicara abanyacyubahiro yiswe ‘Classic seats’ ya 15.000 Frw, iya VIP ya 30.000 Frw ndetse n’iya VVIP ya 100.000 Frw. Indi myanya ni ‘Executive Seat’ ya 150.000 Frw na SkyBox ya 2.000.000 Frw.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa