skol
fortebet

Rayon Sports yakiriye umukinnyi mushya w’Umunya-Mali

Yanditswe: Thursday 06, Feb 2025

featured-image

Sponsored Ad

Rayon Sports yakiriye umukinnyi mushya w’Umunya- Mali Souleymane Daffé, ukina mu kibuga yugarira akaba yakiniraga Salitas FC yo muri Burkina Faso.

Sponsored Ad

Uyu mukinnyi w’imyaka 25 yageze ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali i Kanombe mu rukerera rwo kuri uyu wa Kane tariki ya 6 Gashyantare 2025, yakirwa n’Umuvugizi wa Rayon Sports Ngabo Roben ndetse na Perezida w’Abafana, Muhawenimana Claude.

Akigera i Kigali, uyu mukinnyi yatangaje ko ameze neza ndetse azafatanya na bagenzi be kugera ku ntsinzi.

Ati: “Rayon Sports ndayizi nabonye amakuru yayo nsanga ni ikipe ikomeye bimpa imbaraga zo kuyerekezamo. Ndabizi, abafana bantegerejeho byinshi gusa nababwira ko nzanywe n’ibyiza kandi dufatanyije twese tuzagera ku byiza byinshi.”

Daffé yanyuze mu makipe atandukanye nka AS Real de Bamako y’iwabo batwaranye Igikombe cya Shampiyona na Salitas FC yo muri Burkina Faso.

Uyu mukinnyi ni umwe muri bane Rayon Sports yaguze muri Mutarama, aho yiyongera kuri rutahizamu w’Umunya-Guinée-Bissau Adulai Jaló, Umunya-Cameroun Assa Inah Innocent na Biramahire Abeddy.

Rayon Sports ikomeje kwitegura isubukurwa rya Shampiyona, aho izatangira imikino yo kwishyura yakira Musanze FC ku Cyumweru, tariki ya 9 Gashyantare 2025 saa Cyenda z’amanywa kuri Kigali Pelé Stadium.

Iyi kipe yasoje imikino ibanza iri ku mwanya wa mbere n’amanota 36 irusha APR FC ya kabiri amanota atanu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa