
Rutahizamu Rukundo Abdoul Rahman wakiniraga Amagaju yageze i Kigali aho aje gusinyira Rayon Sports.
Uyu musore ukomoka i Burundi yakiriwe ku Kibuga cy’Indege cya Kigali kiri i Kanombe n’Umunyamabanga Mukuru wa Rayon Sports, Namenye Patrick.
Rukundo watsinze ibitego 12 agatanga n’imipira icyenda yabibyaye muri Shampiyona y’u Rwanda, yatanzweho miliyoni 20 RWF aho ari businye amasezerano y’imyaka ibiri muri Gikundiro.
Uyu mukinnyi yari kugera I Kigali muri iki gicuku,ariko byahindutse ku munota wa nyuma aza mu gitondo.
Rukundo akaba yatangaje ko aje muri Rayon Sports ngo baganire ibya nyuma bityo abe yasinya, aho iyi kipe ari na yo yamwishyuriye itike y’indege ya Kenya Airways yamuzanye.
Yagize ati: “Navuganye na Rayon Sports ndi i Burundi aho nje ngo tube twarangizanya mbasinyire imyaka ibiri. Gukinira Rayon Sports ni ikintu cyanshimishije kinashimisha umuryango wange cyane cyane papa umbyara”.
Rukundo Abdul Rahman akaba abaye umukinnyi wa gatatu ugiye gusinyira ikipe ya Rayon Sports nyuma ya Richard Ndayishimiye yakuye muri Muhazi United na Nshimiyimana Emmanuel ’Kabange’ wari Kapiteni wa Gorilla FC.
Rayon Sports iri kuganira kandi n’abarimo Ombolenga Fitina n’abandi benshi kugira ngo yiyubake kurushaho.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *