Rayon Sports yakiriye rutahizamu witwa Thang Kadinda wakinaga muri DC Virunga y’i Goma,kugira ngo akore igeragezwa naritsinda ayikinire.
Uyu mukinnyi usatira aca ku ruhande, yamaze kugera mu Rwanda ndetse biteganyijwe ko Gikundiro imukoresha igeragezwa ry’ibyumweru bibiri.
Uyu mukinnyi nimushima izamuha amasezerano ndetse ayifashe mu mikino yo kwishyura cyane ko rutahizamu Musa Esenu yamaze gutandukana na Rayon Sports nyuma yo gusoza amasezerano ye muri iyi kipe.
Mu gihe yatsinda igeragezwa, uyu mukinnyi yaba uwa gatatu Rayon Sports iguze mu isoko ryo muri Mutarama 2024 nyuma ya Alsény Camara Agogo na Alon Paul Gomis bayigezemo muri uku kwezi.
Gikundiro yasoje imikino ibanza ya shampiyona iri ku mwanya wa kane n’amanota 27. Izatangira iyo kwishyura yakira Gasogi United tariki 12 Mutarama 2024 saa 18:00 kuri Kigali Pelé Stadium.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *