skol
fortebet

Rayon Sports yakoze agashya ku biciro by’abifuza kureba umukino uzayihuza na Kiyovu Sports

Yanditswe: Wednesday 16, Mar 2022

featured-image

Sponsored Ad

Ikipe ya Rayon Sports itakiri mu rugamba rwo guhatanira igikombe cya shampiyona izakira KIYOVU Sports ya mbere ku rutonde rw’agateganyo mu mukino w’ishyiraniro uteganyijwe kuwa Gatandatu w’iki cyumweru.
Uyu mukino witezwe cyane na benshi,Rayon Sports yawukozemo agashya aho uri bugure itike hakiri kare aragabanyirizwa bikomeye mu gihe uzayigura ku munsi wo kuwa Gatandatu azishyura akayabo.
Ibiciro by’umukino byatangajwe nuko ahasigaye hose ari 3000 FRW ku muntu ugura itike uyu munsi mu gihe (...)

Sponsored Ad

Ikipe ya Rayon Sports itakiri mu rugamba rwo guhatanira igikombe cya shampiyona izakira KIYOVU Sports ya mbere ku rutonde rw’agateganyo mu mukino w’ishyiraniro uteganyijwe kuwa Gatandatu w’iki cyumweru.

Uyu mukino witezwe cyane na benshi,Rayon Sports yawukozemo agashya aho uri bugure itike hakiri kare aragabanyirizwa bikomeye mu gihe uzayigura ku munsi wo kuwa Gatandatu azishyura akayabo.

Ibiciro by’umukino byatangajwe nuko ahasigaye hose ari 3000 FRW ku muntu ugura itike uyu munsi mu gihe uzayigura ku munsi w’umukino,amake azaba ari 5000 FRW.

Itike y’abifuza kurebera umukino ahatwikiriye ni ibihumbi 10 FRW.Ushaka kurebera umukino muri VIP arishyura ibihumbi 15 uyu munsi mu gihe ku munsi w’umukino azaba ari ibihumbi 20.VVIP ni 25k ubu, ku munsi w’umukino izaba ari ibihumbi 30 FRW.

Rayon Sports isa n’izashyira imbaraga ku gikombe cy’amahoro uyu mwaka, kuko ubu irushwa amanota 12 na Kiyovu Sports ya mbere n’amanota 47 mu gihe Rayon Sports ifite 35.

Rayon Sports yasohotse mu rugamba rwo guhatanira Igikombe cya Shampiyona ubwo yanganyaga na Espoir FC igitego 1-1 mu mukino w’Umunsi wa 21 wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo kuri uyu wa Gatandatu wari ubaye uwa 3 wikurikiranya inganya.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa