Ikipe ya Rayon Sports yamaze kumvikana n’ikipe ya AS Dauphins Noirs yo muri RDC ku kugura umusore ukina hagati witwa Aruna Moussa Madjaliwa.
Uyu mukinnyi waturutse muri Bumamuru FC y’i Burundi yari afite ibyangombwa bituzuye bitamwemereraga kuba umukinnyi wa Rayon Sports ariyo mpamvu atakinnye umukino wa Super Cup wahuje Rayon Sports na APR FC wa Super Cup.
Hagati y’amakipe yombi nta kibazo cyarimo kuba yakina ariko nk’uko FERWAFA ibiteganya ntabwo umukinnyi udafite ibyangombwa byuzuye yari yemerewe gukina irushanwa yateguye.
Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 15 Kanama 2023,nibwo byamenyekanye ko Aruna Moussa Madjaliwa yemeye kwishyura miliyoni 3 FRW hanyuma na Rayon Sports yishyura izindi ebyiri zihabwa AS Dauphins Noirs.
Ubu iyi kipe ya Rayon Sports yamaze gusabira uyu mukinnyi ibyangombwa ku buryo kuwa Gatanu azakina umukino wa Gasogi United ufungura shampiyona.
Uyu mukinnyi w’imyaka 23 yageze muri Bumamuru FC nk’intizanyo avuye muri AS Dauphins Noirs yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Umwaka ushize igihe yatijwe cyari cyaramaze kurangira atangira kuvugana na Rayon Sports.
Nubwo yavuganye na yo ariko ibiganiro ntabwo byamenyeshejwe AS Dauphins Noirs nk’ikipe igifitanye amasezerano ariyo mpamvu yasabye ibiganiro.
Ibitekerezo
Rayon Sport ko ikomeje kuzana abanyamahanga ntibazarenza umubare wabo amategeko agenga?Abakurikirana ubu igejeje bangahe?