skol
fortebet

Rayon Sports yamaze gusesa amasezerano na myugariro wayo

Yanditswe: Wednesday 08, Feb 2017

Sponsored Ad

Ishimwe Issa Zappy myugariro w’umunyarwanda wo ku ruhande rw’iburyo wakiniraga ikipe ya Rayon yamaze gutandukana na yo ni nyuma yo kubura umwanya wo gukina.
Muri Nyakanga 2016 kuwa 21nibwo Rayon Sports yasinyishije uyu musore imukuye mu ikipe ya Sunrise aho naho yari umusimbura wa Serumogo Ally Omar kapiteni w’ikipe ya Sunrise.
Kuva yagera muri iyi ntiyigeze agirirwa icyizere cyangwa ngo ahabwe umwanya uhagije n’umutoza Masudi Djuma, ahanini byaterwaga n’uko yitwaraga mu myitozo. Kuva yagera (...)

Sponsored Ad

Ishimwe Issa Zappy myugariro w’umunyarwanda wo ku ruhande rw’iburyo wakiniraga ikipe ya Rayon yamaze gutandukana na yo ni nyuma yo kubura umwanya wo gukina.

Muri Nyakanga 2016 kuwa 21nibwo Rayon Sports yasinyishije uyu musore imukuye mu ikipe ya Sunrise aho naho yari umusimbura wa Serumogo Ally Omar kapiteni w’ikipe ya Sunrise.

Kuva yagera muri iyi ntiyigeze agirirwa icyizere cyangwa ngo ahabwe umwanya uhagije n’umutoza Masudi Djuma, ahanini byaterwaga n’uko yitwaraga mu myitozo. Kuva yagera muri iyi kipe ya Rayon Sports yayikiniye imikino 3 gusa.

Nyuma y’amezi 7 gusa akaba yamaze gutandukana na Rayon Sports bitewe n’uko atabashije kwereka iyi kipe ko ashoboye.

Amakuru yavugaga ko uyu musore yaba yahise asinyira Police FC ariko ubuyobozi bw’iyi kipe bukaba bwabyamaganiye kure bavuga ko nta n’ibiganiro bagiranye.

Ubwo twandikaga iyi nkuru twagerageje kuvugana n’uyu musore Zappy ariko ntibyadukundira kuko atabonekaga kuri telefoni ye ngendanwa. Gusa amakuru agera ku kinyamakuru Umuryango ni uko uyu musore yaba yaratekereje kuba yakwisubirira Iburasirazuba muri Sunrise ariko n’ubundi agasanga atazicaza Serumogo bakina ku mwanya umwe, ngo kugeza ubu ntarafata umwanzuro waho agomba kwerekeza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa