skol
Kigali

Rayon Sports yamaze gutandukana na Rharb Youssef na mugenzi we yatijwe na Raja Casablanca

Imyidagaduro   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 14 January 2022

Abakinnyi Rayon Sports yatijwe na Raja Casablanca barimo Lahssaine Ayoub na Rharb Youssef bamaze gutandukana nayo ndetse barasubira muri Morocco.

Amakuru aravuga ko aba bakinnyi basabye gutaha ariko hari ibivugwa ko bombi birukanwe kubera imyitwarire mibi.

Ikipe ngo iri kubashakira uko basuhira iwabo muri Morocco ndetse ntabwo bazagaruka muri Rayon Sports.

Rayon Sports yasinyishije rutahizamu Rharb Youssef na mugenzi we bakiniraga Raja Casablanca yo muri Maroc ku masezerano y’umwaka umwe ku wa 26 Nzeri 2021.

Nkuko Fine FM ibitangaza,aba bakinnyi bigaragambije banga gukora imyitozo kubera ko uyu Ayoub yabuze umwanya mu ikipe ndetse ngo yavuze ko bamukoreye irondaruhu.

Youssef yakoranye ikiganiro n’Ikinyamakuru cy’iwabo cyitwa Sport 1 cy’iwabo akibwira ko muri Rayon Sports babayeho nk’abari muri gereza.

Yagize ati "Nta kintu na kimwe tugitecyerezaho ariko mu mibereho yacu ntituryama, kuva twahagera baduha ibiryo bimwe buri munsi kandi ntitwabonye umushahara w’amezi abiri nyamara turagerageza gutanga ibyo dushoboye mu mikino kugira ngo dusubire kuri rwego rwiza."

Aba basore babwiye iki kinyakuru ngo "Turasaba indege nubwo zitagenda Raja Casablanca idushakire indege dutahe iwacu nidushake tureke gukina."

Biravugwa ko Perezida wa Rayon Sports yabonye iyi nkuru,byatumye akoresha inama y’igitaranya komite bahita bafatiramo umwanzuro wo kwirukana aba basore.

Rayon Sports yabahaye imishahara yabo irangije ibirukana burundu mu ikipe nubwo umwaka bari basinye utarangiye.

Rharb Youssef w’imyaka 21, yaje muri Rayon Sports amaze imyaka ibiri akinira ikipe ya mbere ya Raja Casablanca.

Rayon Sports na Raja Casablanca zifitanye ubufatanye buzamara imyaka itatu kuva muri Nyakanga 2021.

Bukubiyemo ko Raja Casablanca izajya itiza abakinnyi Rayon Sports, ikayifasha mu bikorwaremezo, gukorera umwiherero muri Maroc, kongera imbaraga mu buvuzi, kuzamura impano ku ngimbi z’iyi kipe yaboneye izuba i Nyanza, imikino ya gicuti, ibijyanye n’ikoranabuhanga n’ibindi.

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble Cloclos

    Inkuru nk’iyi idafite source,itari balanced mwebwe niba mutamwara ni mutekereza kuri professionalism?
    Mureke gutanguranwa gukwirakwiza ibihuha ahubwo mushake amakuru acukumbuye!

    1 week ago

Inzindi nkuru

Kevin de Bruyne yashyize hanze abakinnyi 5 akunda barimo 3 bo muri Premier...

Umukinnyi wo hagati wa Manchester City Kevin De Bruyne yashyize ahagaragara...
24 January 2022 0

Tuniziya yitwaye nabi cyane mu matsinda ya AFCON2021 yasezereye Nigeria...

Ikipe ya Tunisia itahabwaga amahirwe na benshi mu bakunzi ba ruhago imbere...
24 January 2022 0

Rayon Sports yandagajwe bikomeye na Marines FC

Ikipe ya Marines FC yatsinze Rayon Sports ibitego 3-0 mu mukino w’umunsi wa...
23 January 2022 0

Mutabazi Yves washimishije Abanyarwanda muri Volleyball yaburiwe...

Mutabazi Yves ukinira Ikipe y’Igihugu ya Volleyball yaburiwe irengero muri...
23 January 2022 0

Sadio Mane na Mo Salah bazahurira muri kamarampaka zo gushaka itike ya...

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Afurika [CAF] ryshyize hanze uko...
22 January 2022 0

AS Kigali yahagamye APR FC iyitesha umwanya wa mbere wa shampiyona

APR FC yananiwe kuguma ku mwanya wa mbere wa shampiyona nyuma yo kunganya...
22 January 2022 0