skol
fortebet

Rayon Sports yamaze kumvikana n’umukinnyi wahize abandi i Burundi

Yanditswe: Thursday 06, Jun 2024

featured-image

Sponsored Ad

Ikipe ya Rayon Sports yamaze kumvikana n’umukinnyi mwiza wa shampiyona y’u Burundi 2023-2024 ,Niyonizeye Fred wakiniraga ikipe ya Vital’o yatwaye shampiyona.

Sponsored Ad

Amakuru dukesha Kigali Today,aravuga ko Fred Niyonizeye ukina hagati mu kibuga yugarira cyangwa asatira ari mu muryango winjira mu ikipe ya Rayon Sports ndetse bamaze kumvikana ibishoboka byose.

Uyu biravugwa ko yasinye amasezerano y’imyaka ibiri aho yahawe Miliyoni 17 Frw

Iki kinyamakuru kivuga ko ibihumbi 900 Frw by’umushahara aribyo azajya ahembwa ku kwezi.

Bumvikanye ko Rayon Sports nta mafaranga yari ifite azishyurwa nyuma gusa ngo nta masezerano yari yasinywa.

Abamuhagarariye ndetse n’uyu mukinnyi ngo bemeye ko bazahabwa amafaranga mu kwezi k’Ukuboza 2024 nk’uko babisabwe na Rayon Sports maze bakaba basinya amasezerano gusa amafaranga y’uhagarariye umukinnyi( Agent Fees) yo akaba yakwishyurwa mbere.

Niyonizeye Fred w’imyaka 22 nasinyira Rayon Sports azagira icyo afasha mu kibuga hagati.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa