skol
fortebet

Rayon Sports yamaze kumvikana na Kizigenza wo muri Sudani

author-image

Yanditswe na: Dusingizimana Remy
Kuwa: Friday 04, Aug 2023

Rayon Sports yamaze kumvikana na Kizigenza wo muri Sudani

Sponsored Ad

skol

Ikipe ya Rayon Sports yamaze gusinyisha umunya Sudani witwa Eid Mugadam Abakar Mugadam wakiniraga ikipe ya Al-Hilal itari gukinira mu gihugu cye kubera intambara.

Amakuru aravuga ko impande zombi zamaze kumvikana ndetse uyu mukinnyi arerekanwa kuri uyu wa gatandatu nk’umukinnyi mushya wa Rayon Sports ku Munsi w’i Gikundiro.

Rayon Sports ikomeje urugendo rwo kwiyubaka kugira ngo izitware neza mu marushanwa nyafurika cyane ko uyu mwaka izakina CAF Confederations Cup.

Byavugwaga ko Rayon Sports ishaka uwitwa Waleed Bakhet Hamid ushobora gukina hagati aca no ku mpande.

Uyu mugabo ategerejwe i Kigali ku wa Kabiri w’icyumweru gitaha, afite imyaka 23.

Ejo ku wa Gatandatu tariki ya 5 Kanama 2023, hazaba Umunsi w’Igikundiro 2023, ni umunsi Rayon Sports izerekaniraho abakinnyi izakoresha mu mwaka w’imikino wa 2023-24.

Kuri uyu munsi kandi Rayon Sports izakina umukino wa gicitu n’ikipe Kenya Police FC yanamaze kugera mu Rwanda aho iri bukorere imyitozo saa 14h kuri Kigali Pele Stadium, ikibuga kizakira uyu mukino.

Uretse uyu mukino abantu bazawitabira ntabwo bazicwa n’irungu kubera ko hazaba harimo ibikorwa byinshi by’imyidagaduro harimo ‘Abacrobats’ indirimbo n’ibindi byinshi cyane.

Byitezwe ko abari muri Stade bazaba basusurutswa mu ruvagitirane rw’imiziki izatuma baticwa n’irungu na Dj Brianne ndetse na Dj Selekta Faba.

Mu bahanzi byitezwe ko bazaririmba kuri uyu munsi, harimo Platini na Ariel Wayz.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa