skol
fortebet

Rayon Sports yamenyesheje FERWAFA icyemezo cyayo ku gukina shampiyona abakinnyi baba mu mwiherero

Yanditswe: Wednesday 05, Jan 2022

featured-image

Sponsored Ad

Rayon Sports yamaze kumenyesha FERWAFA ko nta bushobozi yabona bwo gukina shampiyona abakinnyi baba mu mwiherero kuko batangiye umwaka w’imikino barateguye ingengo y’imari izakoreshwa kandi ibyo kuba mu mwiherero bakaba batarabiteganyaga.
Ku munsi w’ejo hashize nibwo FERWAFA yakoranye inama n’abanyamuryango bayo ibereka ingamba zigomba gukurikizwa kugira shampiyona isubukurwe zirimo kujyana abakinnyi mu mwiherero,kubapimisha buri masaha 48 n’ibindi bitandukanye.
Umuvugizi wa Rayon Sports, Jean (...)

Umuvugizi wa Rayon Sports, Jean Paul Nkurunziza yabwiye Radio Fine FM ko bamaze kwandikira FERWAFA bayimenyesha ko batashobora gushyira abakinnyi mu mwiherero.

Ati "Twe nka Rayon Sports nta bushobozi bwo kujyana ikipe mu mwiherero ngo tuyipimishe buri masaha 48 ndetse no kugira imodoka ihoraho.Urebye ibihe turimo ubwo bushobozi ntabwo twabubona.

Impamvu tubivuga irumvikana kuko iyo shampiyona ijya gutangira ikipe iteganya Ingengo y’Imari ikavuga iti tuzakoresha aya n’aya.Murabizi aho Rayon Sports yakuraga ni mu bafana ariko nta bafana bacyinjira ubu hashize imyaka 2.Icyabagaho n’ukwirwanaho tukareba ko twahangana mu buryo butoroshye.Muri iki gihe ibyashyizweho mu kwirinda Covid-19 nka Rayon Sports ntitwabasha gukina ikipe iba mu mwiherero."

Bwana Nkurunziza yavuze ko ikipe ye yamaze kwandikira FERWAFA ko batabona ubushobozi bwo gukina shampiyona ikipe iba mu mwiherero ndetse ngo si uko bapinze ariya mabwiriza ahubwo ikipe nta bushobozi ifite kuko ari iy’abafana bakaba barahagaritswe.

Nkurunziza yavuze ko gukina ikipe iba mu mwiherero bibatwara miliyoni ziri hejuru ya 12 ku kwezi.Ukubye amezi 6 asigaye ngo shampiyona irangire byaba miliyoni zisaga 70.

Gupima Covid-19 nibura abakozi 40 muri buri masaha 48 byatwara ikipe asaga miliyoni 20, n’ibindi bitandukanye aho yemeje ko nibura ku ngengo y’imari bakoze hakwiyongeraho miliyoni zisaga 100.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa