skol

Rayon Sports yananiwe gusinyisha wa munya Gabon wifuzwa n’ibigugu muri Afurika

Yanditswe: Friday 30, Apr 2021

Ikipe ya Rayon Sports yatangaje ko itashoboye kubona ibyangombwa by’umunya Gabon, Junior Bayanho-Aubyang,wari wageze mu Rwanda aje kuyisinyira kuyikinira amezi 2 ariko isoko ryafunzwe adasinye.

Junior Bayanho-Aubyang ukomoka muri Gabon yageze mu Rwanda agirana ibiganiro n’iyi kipe ariko ntiyigeze imwerekana nk’umukinnyi wayo nkuko yabigenje ku bandi.

Umuvugizi wa Rayon Sports,Nkurunziza Jean Paul,yabwiye Flash FM ko uyu mukinnyi bari bumvikanye ariko ibyangombwa bimwemerera gukina ntibyabonetse.

Ati “Twari twifuje kongeramo Junior ariko ibyangombwa bye ntabwo twaraye tubiboneye igihe kugira ngo tube twafatanya ariko turakomeza tubishake turebe ko twazakorana mu gihe kiri imbere.”

Abajijwe impamvu uyu munya Gabon atabonetse,Nkurunziza yagize ati “Amasaha yarinze arangira hari ibyangombwa tutarabona biturutse muri Gabon.Yari yiteguye gukina.Ibyo yari yumvikanye n’ikipe byari byabonetse.”

Rayon Sports yaguze Umunyarwanda,Muhire Kevin ukina mu kibuga hagati imukuye muri Oman na Héritier Luvumbu ukomoka muri DR Congo.

Shampiyona iratangira kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 1 Gicurasi izasozwe tariki ya 29 Kamena nk’uko ingengabihe yayo ibivuga.Rayon Sports izakina umukino wa mbere wo mu itsinda B,ku Cyumweru ihura na Gasogi United hanyuma ikurikizeho Kiyovu Sports kuwa 05 Gicurasi mu gihe kuwa 08 Gicurasi bazakina na Rutsiro.

Isoko ry’igura ry’abakinnyi ryafunguwe tariki ya 15 Mata rikaba ryaraye rifunzwe tariki ya 29 Mata saa sita z’ijoro.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa