Ikipe ya Rayon Sports yatakaje amahirwe yo gusinyisha umusore w’umunya Mali Ismaila Diarra nyuma y’aho ibiganiro n’ikipe Darling Club Motema Pembe (DCMP) ku bijyanye no kugura uyu musore byanze ndetse babwirwa ko uyu musore agomba gusohoka ari uko arangije amasezerano na DCMP.
Amakuru dukesha ikinyamakuru IGIHE ni uko ibiganiro abayobozi ba Rayon Sports bari bamaze iminsi bagirana n’ikipe ya DCMP mu rwego rwo kugarura uyu musore washimishije abafana ba Rayon Sports byanze ndetse babwirwa (…)
Ikipe ya Rayon Sports yatakaje amahirwe yo gusinyisha umusore w’umunya Mali Ismaila Diarra nyuma y’aho ibiganiro n’ikipe Darling Club Motema Pembe (DCMP) ku bijyanye no kugura uyu musore byanze ndetse babwirwa ko uyu musore agomba gusohoka ari uko arangije amasezerano na DCMP.
Amakuru dukesha ikinyamakuru IGIHE ni uko ibiganiro abayobozi ba Rayon Sports bari bamaze iminsi bagirana n’ikipe ya DCMP mu rwego rwo kugarura uyu musore washimishije abafana ba Rayon Sports byanze ndetse babwirwa ko bishoboka ko yaboneka muri Mutarama 2018 ubwo azaba arangije amasezerano.
Mu kiganiro umwe mu bayobozi ba Rayon Sports yagiranye n’igihe yabatangarije ko ayo makuru ariyo ndetse ko bazongera kubyutsa iby’uyu musore mu kwezi kwa mbere ubwo isoko rizongera gufungurwa ndetse nawe arangije amasezerano.
Ibi bibaye nyuma y’aho ubuyobozi bwa Rayon Sports bwari bwasabye abahagarariye amatsinda y’abafana bayo kwikusanya bagafasha iyi kipe kubona ibihumbi 10 by’amadorali ya Amerika yari ikeneye kugira ngo ibashe kugura Diarra.

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *