skol
fortebet

Rayon Sports yanyagiye Interforce FC mu gikombe cy’Amahoro

author-image

Yanditswe na: Dusingizimana Remy
Kuwa: Tuesday 16, Jan 2024

Rayon Sports yanyagiye Interforce FC mu gikombe cy'Amahoro

Sponsored Ad

skol

Ikipe ya Rayon Sports Fc yanyagiye ibitego 4-0 Interforce FC, mu mukino ubanza wa 1/8 mu gikombe cy’ Amahoro, wabereye kuri Kigali Pele Stadium biyiha amahirwe yo kugera muri 1/4.

Uyu mukino Rayon Sports yari yakiriwe na Interforce kuri Kigali Pele Stadium.

Nyuma yo gutsindwa na Gasogi muri shampiyona, Rayon Sports yiyunze n’abafana inyagira iyi kipe yo mu cyiciro cya kabiri.

Hakiri kare ku munota wa 5,Youssef Rharb yatsinze igitego cya mbere cya Rayon Sports ari nacyo cyabonetse mu gice cya mbere cyonyine.

Ku munota wa 54,Luvumbu Heritier yateye coup franc igana mu izamu,kiba igitego cya kabiri cya Gikundiro.

Emmanuel Mvuyekure winjiye mu kibuga asimbuye, yatsinze ibitego bibiri bya nyuma ku munota wa 89 na 90’+5.

Uyu mukino watojwe na Ayabonga,usanzwe yongerera ingufu abakinnyi kuko Wade yahagaritswe.

Rayon Sports ifite iki gikombe giheruka, iri gushaka abatoza bashya.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa