skol
Kigali
Fortebet

Rayon Sports yanyagiye Police FC y’abakinnyi 10 yegukana umwanya wa 3 mu gikombe cy’Amahoro

Imyidagaduro   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 27 June 2022

Rayon Sports yagaruye mu myitozo abakinnyi bayo bigoranye mu minsi ishize, yegukanye umwanya wa Gatatu mu irushanwa ry’Igikombe cy’Amahoro 2022, nyuma yo kunyagira Police FC 4-0.

Muri uyu mukino Police FC yarangije ari abakinnyi 10,yabanje kwihagararaho mu gice cya mbere biba 0-0 ariko mu cya kabiri yanyagiwe karahava.

Uyu mukino ntiwigezwe utozwa n’abatoza bakuru ku mpande zombi kuko Rayon Sports yatojwe na Lomami Marcel kuko abatoza 2 basubiye iwabo mu gihe Police FC yatozwaga na Kirasa Alain.

Igice cya kabiri kigitangira ku munota wa 48 w’umukino,Muhire Kevin yafunguye amazamu ahita aca intege Police FC.

Bidatinze ku munota wa 73,Ndayishimiye Eric uzwi nka Bakame yakoreye ikosa kuri Moussa Essenu mu rubuga rw’amahina bimuviramo guhabwa ikarita y’umutuku.

Rayon Sports yabonye igitego cya 2 ku munota wa 77 gitsinzwe na Ishimwe Kevin kuri penaliti nziza yateye.

Ku munota wa 84 n’uwa 90,rutahizamu Moussa Essenu yinjirije Rayon Sports ibindi bitego 2 byo gushimangira intsinzi bituma itahana ibitego 4-0.

Rayon Sports yagize umwaka mubi cyane yagerageje kuwusoza neza ishimisha abafana bayo ariko Police FC byabaye bibi cyane ndetse nta kabuza izatandukana n’umutoza wayo,Frank Nuttall.

Umwanya wa 3 muri 2019,Rayon Sports nabwo yari yatsinze Police FC ibitego 3-1.

Rayon Sports yahawe igihembo cya miliyoni 3 z’amafaranga y’u Rwanda.

Umukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro uzahuza ikipe ya AS Kigali FC na APR FC,kuri uyu wa Kabiri,tariki 28 Kamena

Uyu teganyijwe uzabera kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo saa Kumi n’ebyiri z’ijoro [18h00].

Uyu mukino witezwe na benshi, wahawe Hakizimana Louis nk’umusifuzi mpuzamahanga uzaba ari hagati, azungirizwa na Karangwa Justin nk’umusifuzi mpuzamahanga uzaba ari umwungiriza wa Mbere na Maniragaba Valery uzaba ari umwungiriza wa Kabiri, mu gihe Twagirumukiza Abdoulkarim azaba ari umusifuzi wa Kane.

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble rukabu

    Umupira Wu Rwanda usigaye mu magambo ya vandam na,Claude,na karinda Émile ntakundi tubyakire abavugizi bi binyoma.murakoze

    1 month ago

Inzindi nkuru

Manchester United yatakaje umwanya wa mbere mu makipe ya Premier League...

Ikipe ya MANCHESTER UNITED ntabwo ikiri iya mbere mu makipe ya Premier...
12 August 2022 0

Paul Were yakoze ku mutima abafana ba Rayon Sports ku munsi wa...

Rutahizamu Paul Were uheruka gusinyira Rayon Sports yakoze imyitozo ya...
12 August 2022 0

Pique yihimuye kuri Shakira akundana n’Umunyeshuri arusha imyaka...

Myugariro Gerard Pique yanze guta igihe mu gahinda ko gutandukana n’uwari...
12 August 2022 0

Imikino y’igikombe cy’isi 2022 yigijwe imbere ho umunsi umwe

Igikombe cyisi kizatangira umunsi umwe mbere ya tariki yari iteganyijwe...
12 August 2022 0

Icyamamare Lewis Hamilton yasuye ingagi mu Rwanda

Lewis Hamilton ukinira Mercedes muri Formula 1, uri kugirira ibihuruko muri...
12 August 2022 0

Rayon Sports yashyize hanze amatike y’umwaka w’imikino arimo ifite agaciro ka...

Rayon Sports yatangaje ko ubu abafana bayo batangira kugura amatike y’umwaka...
11 August 2022 0