skol
fortebet

Rayon Sports yarezwe muri FIFA yishyuzwa akayabo k’amamiliyoni

Yanditswe: Wednesday 03, Aug 2022

featured-image

Sponsored Ad

Abahoze batoza Rayon Sports barimo umutoza mukuru Jorge Paixão Santos n’umwungiriza we Pedro Miguel,bayireze bayishinja kubirukana itabishyuye imishahara yabo isaga ibihumbi 18 by’amadolari ndetse n’impozamarira.
Rayon Sport yatandukanye n’aba batoza bo muri Portugal hagati muri Kamena uyu mwaka nyuma yo kubabwira ko nta masezerano izabongerera.
Bivugwa ko Rayon Sports yemeranyije n’abahagarariye uyu mutoza mukuru,Jorge Paixão Santos,ko mu mezi 3 ye ya mbere azakora nta mafaranga azahabwa kuko (...)

Sponsored Ad

Abahoze batoza Rayon Sports barimo umutoza mukuru Jorge Paixão Santos n’umwungiriza we Pedro Miguel,bayireze bayishinja kubirukana itabishyuye imishahara yabo isaga ibihumbi 18 by’amadolari ndetse n’impozamarira.

Rayon Sport yatandukanye n’aba batoza bo muri Portugal hagati muri Kamena uyu mwaka nyuma yo kubabwira ko nta masezerano izabongerera.

Bivugwa ko Rayon Sports yemeranyije n’abahagarariye uyu mutoza mukuru,Jorge Paixão Santos,ko mu mezi 3 ye ya mbere azakora nta mafaranga azahabwa kuko bazayafata nk’igeragezwa hanyuma bamushima bakamuhemba ibihumbi 5000 by’amadolari [asaga miliyoni 5 FRW] ndetse agahembwa n’ayo mezi 3 ya mbere yose ako kayabo.Ubwo bivuze ko yari guhabwa ibihumbi 15000 by’amadolari by’ayo mezi hanyuma bagakomerezaho n’andi.

Mu masezerano kandi ngo bari bumvikanye ko uyu mutoza azizanira umwungiriza we agahembwa amadolari 1500$ gusa ngo abamuhagarariye bakajya bamuha amadolari 500 hanyuma Rayon Sports ikamuha 1000$.

Jorge Paixão Santos yatangiye akazi kuri 1 Gashyantare 2022 kageza mu mataliki 20 Kamena 2022.

Nyuma y’amezi 3,Rayon Sports yaricaye yemeza ko Jorge Paixão Santosyatanze umusaruro igomba kumugumana ndetse ubwo yagombaga kubahiriza ibyari mu masezerano ikishyura ibyo bihumbi 15 by’amadolari.

Ibyo byaturutse ku kuntu yitwaye muri icyo gihe atsinda amakipe arimo Bugesera na Musanze n’ayandi ndetse agarura abafana ku kibuga kubera intsinzi.

Ayo mafaranga y’amezi 3 uyu avuga ko ntayo yahawe gusa ngo ukwezi gukurikiyeho bamuhembye 5000$ ariko ukwakurikiyeho ahembwa igice.

Mu mezi yose yakoreye Rayon Sports ngo yamuhembyemo ibihumbi 7500$ gusa.

Umutoza wungirije yahageze mu mpera z’ukwezi kwa kabiri ariko bagiye guhemba abandi avuga ko iminsi 9 yakoze agomba kuyihembwa bahita bamwishyura 300.000FRW.

Uyu avuga ko ukwezi kwa 3,4 yaguhembwe 1000$ aho kuba 1500$ ariko ndetse ngo ukwezi kwa 5 ntiyagumbwe n’ukwa 6.

Aba bavuga ko umutoza wungirije yahembwaga 1000$ kandi yari guhembwa 1500$ kuko amasezerano yo gutsinda igeragezwa bakishyurwa igihe bakoreye ubuntu bari bayahuriyeho.Bivuze ko mu mezi 3 atahembwe 1500$ cyaya 500$ yasigaraga.

Amafaranga baregeye ni 15.000$ by’umutoza mukuru,1500$ cy’uwungirije mu gihe cy’amezi 3 ukongeraho ukwezi kwa 1500$ atahembwe bikaba 3000$ ukongeraho n’igice cy’ukwezi kwa 6.Ibi bivuze ko bose hamwe basabaibihumbi bisaga 18$ kongeraho igarama ry’urubanza muri FIFA bikaba ibihumbi 21 600$ angana na miliyoni zikabakaba 22 FRW.

Umunyamategeko wa Piaxio yabwiye TV1 dukesha iyi nkuru ko hari n’amafaranga Jorge yagiye aha abakinnyi abagurira ibiryo,anabishyurira amazu cyane ko ikipe yari mu bukene bukabije.

Yavuze ko umukiriya we yahembwe ukwezi kumwe n’igice mu mezi 5 yatoje Rayon kandi ko yakoze akazi ke neza afatanyije n’abari bamwungirije ndetse ngo buri umwe azi ko yazamuye impano z’abakinnyi bitezweho umusaruro mu mwaka utaha w’imikino.

Uyu yavuze ko bateguye ikirego bagishyikiriza FIFA ndetse bagenera kopi CAF basaba ko Rayon Sports nitsindwa yakwamburwa uburenganzira bwo kugura no kwandikisha abakinnyi.

Ati "Twizeye ko ikipe izakemura ikibazo vuba bitaba ibyo FIFA ikaba ariyo igikemura kuko ikibazo cyabagezeho ari nanjye ucyohereje.

Amafaranga ntabwo ariyo y’ingenzi n’ikibazo cy’imibare.Mucukumbure muramenya ayo yahembwaga namwe.Igihari nuko yahembwe ukwezi kumwe n’igice.Ndumva byoroshye kubibona."

Uyu yemeje koko ko umukiriya we amezi 3 ya mbere yakoze nta mushahara ariko ko bari bumvikanye ko nibemera kumugumana bazayamwishyura.

Mu kwezi kwa 4,5 ntabwo ngo yahise yishyuza kuko ikipe yari ifte ibibazo byinshi by’amikoro harimo ibirarane by’imishahara y’abakinnyi y’amezi 2 n’amezi 3 kuri staff.

Ati "Ikipe yari ifite ibibazo byinshi ku buryo umutoza Jorge yishyuriye inzu uwari umwungirije witwa Marcel kuko nyirinzu yari yamusohoye kubera kubura ubwishyu.

Ibyo ntabyo aregera kuko bitari mu masezerano ye ariko birababaje kuba bari gusinyisha abakinnyi batarabanza gukemura ibibazo by’abo babereyemo amafaranga."

Umuvugizi wa Rayon Sports,Nkurunziza J.Paul yabwiye TV1 ati"Sinzi ideni uvuga ariko nta deni tubarimo.Twe nka Rayon Sports ibyari mu masezerano ye twarabyubahirije kandi ndumva nta kibazo na kimwe gihari."

Yakomeje avuga ko Rayon Sports itajya ishyira amasezerano yagiranye n’umutoza hanze ari nayo mpamvu atashatse kuvuga iby’imishahara.

Yavuze ko uyu yatangiye akazi mu kwezi kwa 2 agenda mu kwezi kwa 6 hagati ati "Ndumva ibyo twagombaga kumuha nka RS twarabimuhaye kugeza ubu ngubu twumva nta kibazo gihari.

Yakomeje ati "Niba yareze ntabwo turabona kopi.Sinzi niba yatureze mu itangazamakuru cyangwa FIFA kandi ntabwo warega umuntu ngo ntumumenyeshe. Gusa twe nka Rayon nta kibazo tuzi kuri uwo mutoza.Tuzi ko twamuhaye byose yasabaga kandi neza ku buryo twumva nta kibazo kigihari.

Nta kibazo gihari,ubunararibonye ubuyobozi bufite burahagije ku buryo icyemezo bugiye gufata bubanza bugashishoza."

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa