skol
fortebet

Rayon Sports yasesekaye Bamako yakirwa n’abanyarwanda n’inshuti za bo

Yanditswe: Wednesday 08, Mar 2017

Sponsored Ad

Ku igicamusni cyo kuri uyu wa Gatatu ikipe ya Rayon Sports nibwo yasesekaraga ku ikibuga mpuzamahanga cya Bamako muri Mali aho igiye gukina umukino nyafurika na Onze Createurs, ikaba yakiriwe n’abanyarwanda baba muri kiriya gihugu.
Ikipe y’abakinnyi n’abatoza ndetse n’abandi bagiye baherekeje iyi kipe bagiye bayobowe n’umunyamabanga wa Rayon Sports Gakwaya Olivier basesekaye muri Mali, bakaba bazakina na Onze Createurs mu umukino ubanza wa 1/16 mu imkino nyafurika kuri uyu wa Gatandatu tariki (...)

Sponsored Ad

Ku igicamusni cyo kuri uyu wa Gatatu ikipe ya Rayon Sports nibwo yasesekaraga ku ikibuga mpuzamahanga cya Bamako muri Mali aho igiye gukina umukino nyafurika na Onze Createurs, ikaba yakiriwe n’abanyarwanda baba muri kiriya gihugu.

Ikipe y’abakinnyi n’abatoza ndetse n’abandi bagiye baherekeje iyi kipe bagiye bayobowe n’umunyamabanga wa Rayon Sports Gakwaya Olivier basesekaye muri Mali, bakaba bazakina na Onze Createurs mu umukino ubanza wa 1/16 mu imkino nyafurika kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 11 Werurwe 2017.

Biteganyijwe ko uyu munsi kuwa Gatatu aba basore batari bukore imyitozo ahubwo bahise berekeza kuri hoteli aho bazacumbika baruhuke, imyitozo ikaba iteganyijwe ku umunsi w’ejo no kuwa Gatanu.

Nk’uko amakuru ava hariya muri Mali ni uko aba basore bameze neza ndetse banakiriwe neza bakigera ku ikibuga cy’indege nta kibazo bahuye na cyo.

Iyi kipe kandi ikigera ku ikibuga cy’indege ikaba yakiriwe n’abanyarwanda baba muri kiriya gihugu ndetse bakaba bari banaherekejwe n’inshuti zabo.

Abatoza ba RAyon Sports ku ikibuga cy’indege

Abasore ba Rayon Sports barimo Pierrot n’umuzamu Evariste ku ikibuga cy’indege

Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda baje kwakira Rayon Sports

Amafoto: Rayonsports.net

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa