Rayon Sports yasezereye umwe mu bakinnyi bari baje kuyikinira wari ku rwego rwo hasi
Yanditswe: Sunday 26, Aug 2018
Rutahizamu ukomoka muri Cote d’Ivoire Kouame Brou Gerard Stephane wari wahawe ibyangombwa byo kuyikinira yamaze gusezererwa muri iyi kipe kubera urwego rwe ruri hasi.
Uyu rutahizamu wari wazanye n’umunya Ghana ukina hagati Donkor Prosper,ntiyabashije kurusyaho mu Rwanda byatumye ubuyobozi bwa Rayon Sports bushishoza bumwirukana hakiri kare aho kumwizeza ko buzamukinisha.
Nubwo aba bakinnyi bari bahawe ibyangombwa byo gukinira Rayon,umwe yasezerewe
Uyu munya Cote d’Ivoire ntiyabashije gukora ku mutima umutoza wa Rayon Sports Roberto Oliveira Goncalves do Carmo uzwi nka Robertinho watangarije Ruhagoyacu dukesha iyi nkuru ko nta bushobozi yamubonyemo.
Yagize ati “Umukinnyi wasigaye ni Prosper gusa, Brou yamaze kugenda. Intego yacu ni ukugira abakinnyi bashoboye ku mwanya runaka. Urugero Sefu ntabwo azakina, ubwo tugomba gushaka uhakina, Prosper arahari kandi yaritoje n’ubwo hari andi mahitamo. Ntabwo ndabifataho umwanzuro, nzabikoraho umunsi umwe mbere y’umukino.”
Donkor Prosper Kuka ari mu bakinnyi bakomeje kwitegura umukino wa Yanga SC ndetse bishobotse yagaragara muri uyu mukino cyane ko Rayon Sports yatakaje Niyonzima Sefu kubera amakarita ndetse kuri uyu mukino ntizaba ifite Manzi Thierry.
Rayon Sports izakira Yanga SC kuwa Gatatu w’icyumweru gitaha, umukino isabwa gutsindabyanze bikunze, kugira ngo yeiyongerere amahirwe yo kwerekeza muri ¼ cya CAF Confederation Cup.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *