skol
fortebet

Rayon Sports yasezereye Vision FC biyoroheye igera muri 1/2 cy’Igikombe cy’Amahoro

author-image

Yanditswe na: Dusingizimana Remy
Kuwa: Tuesday 20, Feb 2024

Rayon Sports yasezereye Vision FC biyoroheye igera muri 1/2 cy'Igikombe cy'Amahoro

Sponsored Ad

skol

Rayon Sports yageze mu mikino ya ½ cy’irangiza cy’igikombe cy’Amahoro, nyuma yo kunyagira Vision FC ibitego 5-1 mu mikino yombi.

Mu mukino wo kwishyura wabaye uyu munsi,Rayon Sports yatsinze ibitego 3-1 Vision FC,byiyongera kuri 2-0 yatsinze mu mukino ubanza,biba ibitego 5-1 mu mikino yombi.

Igice cya mbere cyarangiye itsinze ibitego 2-1 bya Ganijuru Elie na Ndekwe Felix mu gihe icya Gatatu cyabonetse umukino ugiye kurangira gitsinzwe na Paul Gomis kuri penaliti.Igitego cy’impozamarira cya Vision FC cyatsinzwe na Harerimana Jean Claude "Kamoso".

Rayon Sports ishaka uko yakwisubiza iki gikombe yegukanye umwaka ushize itsinze APR FC ku mukino wa nyuma.

Rayon izahura ni irokoka hagati ya Mukura VS na Bugesera FC yanganyije 0-0 mu mukino ubanza I Bugesera.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa