skol
fortebet

Rayon Sports yashyize hanze imyenda mishya izambara mu mwaka w’imikino utaha [AMAFOTO]

Yanditswe: Thursday 23, Aug 2018

Sponsored Ad

Ikipe ya Rayon Sports yamaze gushyira hanze imyenda izakinisha mu mwaka w’imikino wa 2018/2019 itandukanye n’iyo bakoreshaga mu mwaka ushize.

Sponsored Ad

Iyi myambaro mishya izaba arimo imirongo y’umweru ku mipira y’ubururu mu gihe ku mupira w’umweru wo gusohokana hazaba harimo imirongo y’ubururu.

Rayon Sports imaze kugira akamenyero uyu muco mwiza wo gushyira hanze umwambaro izakoresha haba mu gihe yakiriye imikino cyangwa igihe yasuye andi makipe gusa uyu mwaka yakoze agashya kuko yabikoze kare.

Iyi myenda Rayon Sports yashyize,ntiyashyizweho amazina y’abakinnyi kuko itararangiza kugura abakinnyi cyane ko isoko rizafungwa ku wa 30 Kanama uyu mwaka ku rwego mpuzamahanga.

Muri uyu mwaka Rayon Sports yakoze akandi gashya kuko buri mukinnyi azahabwa igikapu cy’ikipe cyane ko mu minsi ishize atariko byari bimeze.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa