
Ikipe ya Rayon Sports yashyize hanze itangazo ryo kwitandukanya n’imyitwarire ya rutahizamu wayo Heritier Luvumbu Nzinga wishimiye igitego mu buryo bwateje impaka.
Mu itangazo Rayon Sports yasohoye kuri uyu mugoroba tariki ya 12 Gashyantare,yavuze ko yitandukanyije n’imyitwarire ya Luvumbu.
Yagize iti "Umuryango wa Rayon Sports witandukanyije n’imyitwarire mibi yagaragajwe n’umukinnyi wayo Héritier Luvumbu Nzinga ku mukino wa Shampiyona wahuje Rayon Sports na Police FC tariki 11 Gashyantare 2024 kuri Kigali Pele Stadium.
Tuboneyeho kwibutsa abakinnyi b’amakipe yacu kurangwa na ‘Discipline’ ku bibuga no hanze yabyo.
Murakoze."
Luvumbu yishimiye igitego yatsinze Police FC ku munota wa 53,yishyira urutoki ku mutwe ndetse yipfuka umunwa,ibintu bikomeje gukorwa n’abanyekongo barimo n’abanyapolitike bamagana ubwicanyi bukomeje gukorerwa mu Burasirazuba bwa RDC.
Bivugwa ko ibi bakora bigamije gushinja u Rwanda ko rufatanya n’umutwe wa M23 mu ntambara urwana na FARDC,Wazalendo,FDLR,Abacancuro,SADC ndetse ubu hiyongereyeho na MONUSCO.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *