skol
fortebet

Rayon Sports yashyizeho Kapiteni mushya usimbura Rugwiro Herve wigendeye

Yanditswe: Monday 25, Oct 2021

featured-image

Sponsored Ad

Kuri iki Cyumweru tariki ya 24 Ukwakira 2021, nibwo habaye uyu muhango ngaruka mwaka ikipe ya Rayon Sports ikora wo kwerekana abakinnyi iba igiye gukoresha mu mwaka w’imikino uba giye gutangira uzwi nka ‘Rayon Sports Day’.
Uyumuhango waranzwe no gutangaza kapiteni mushya wa Rayon Sports,uyu akaba ari umwe mu bakinnyi bitangarije ko bayikunda cyane "Muhire Kevin" benshi bakunze kwita Rooney.
Muhire Kevin azungirizwa na Iranzi Jean Claude nka kapiteni wa kabiri ndetse na Habimana Hussein (...)

Sponsored Ad

Kuri iki Cyumweru tariki ya 24 Ukwakira 2021, nibwo habaye uyu muhango ngaruka mwaka ikipe ya Rayon Sports ikora wo kwerekana abakinnyi iba igiye gukoresha mu mwaka w’imikino uba giye gutangira uzwi nka ‘Rayon Sports Day’.

Uyumuhango waranzwe no gutangaza kapiteni mushya wa Rayon Sports,uyu akaba ari umwe mu bakinnyi bitangarije ko bayikunda cyane "Muhire Kevin" benshi bakunze kwita Rooney.

Muhire Kevin azungirizwa na Iranzi Jean Claude nka kapiteni wa kabiri ndetse na Habimana Hussein Eto’o nka kapiteni wa 3.

Muri ibi birori byaraye bibereye kuri Stade Amahoro i Remera,haririmbye abahanzi batandukanye barimo Symphony Band, Sky2, Senderi na Khalfan ndetse habaye umukino wa gicuti utitabiriwe cyane nk’uko byari byitezwe bitewe n’impamvu zirimo no kugorwa mu kugura amatike hifashishijwe ikoranabuhanga.

Muri uyu mukino wa gicuti,Kiyovu Sports yatsinze Rayon Sports ibitego 2-1 byatsinzwe na Bigirimana Abedi na Mugenzi Bienvenue, ni mu gihe igitego cya Rayon Sports cyatsinzwe na Onana Willy Essombe kuri Penaliti.

Abakunzi ba ruhago bishimiye kugaruka ku kibuga nyuma y’amezi asaga 19 kubera icyorezo cya COVID-19.

Umunyezamu Kwizera Olivier watanzwe ku rutonde rw’abakinnyi ba Rayon Sports muri uyu mwaka mushya w’imikino, ntiyagaragaye mu berekanywe ejo.

Muhire Kevin mu mwaka ushize w’imikino yari yasinyiye Rayon Sports amasezerano y’amezi abiri, akaba yari yaranayikiniye imyaka ine mbere yo kwerekeza mu Misiri




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa