skol
fortebet

Rayon Sports yasinyanye amasezerano mashya na SKOL azashingira ku musaruro

author-image

Yanditswe na: Angeline MUKANGENZI
Kuwa: Wednesday 24, Jun 2026

Rayon Sports yasinyanye amasezerano mashya na SKOL azashingira ku musaruro

Sponsored Ad

skol

Kuri uyu wa 24 Kamena 2026, Uruganda rwa SKOL Brewery Ltd n’ikipe ya Rayon Sports batangaje ko basinye amasezerano mashya y’ubufatanye azakurikizwa mu mwaka w’imikino wa 2026–2027, mu rwego rwo gukomeza guteza imbere umupira w’amaguru mu Rwanda no gushyigikira intego z’igihe kirekire z’iyi kipe.

Aya masezerano mashya aje akurikira ubufatanye bwari bumaze imyaka irenga icumi hagati y’impande zombi, ariko noneho hakaba habayemo impinduka aho SKOL yavuye ku rwego rwa Platinum Sponsor ikajya ku rwa Gold Sponsor. Ubu buryo bushya bw’imikoranire bukaba bugamije guteza imbere imikorere myiza, kubaka ubufatanye burambye ndetse no kuzamura inyungu z’impande zombi.

Bivuze ko uru ruganda rutazongera kuba umuterankunga mukuru aho ruzasimburwa na Banki ya Kigali izajya yambarwa mu gatuza aho rwashyiraga ikirango cyarwo ku myambaro ya Rayon Sports.

Muri aya masezerano, Rayon Sports izakomeza gukorera imyitozo ku kibuga cya SKOL giherereye mu Nzove, ndetse ikipe y’abagore ya Rayon Sports ikaba aricyo izajya yakiririraho imikino yayo. Impande zombi zivuga ko ibi ari kimwe mu bigaragaza ubushake bwo gushyigikira iterambere ry’umupira w’amaguru ku bagabo n’abagore, no guteza imbere ibikorwa remezo bya siporo mu Rwanda.

Ubu bufatanye kandi buzashingira ku musaruro ikipe izajya igaragaza, aho SKOL izajya itanga agahimbazamusyi hashingiwe ku byo Rayon Sports izajya iba yagezeho mu marushanwa akomeye arimo BK Pro League, Igikombe cy’Amahoro n’andi marushanwa ateganyijwe muri saison ya 2026–2027.

SKOL Brewery Ltd na Rayon Sports byatangaje ko bishimiye aya masezerano mashya, bivuga ko agaragaza umwuka mwiza w’ubufatanye, kubahana no kugira icyerekezo kimwe cy’ejo hazaza. Impande zombi zanashimangiye ko ziteguye gukomeza gufatanya mu guteza imbere umupira w’amaguru mu Rwanda no kubaka ubufatanye bufitiye akamaro abakinnyi, abafana n’umuryango nyarwanda muri rusange.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa