skol
Kigali
Fortebet

Rayon Sports yasinyanye amasezerano y’imikoranire n’akarere ka Nyanza

Imyidagaduro   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 14 January 2022

Ikipe ya Rayon Sports yatangaje ko yasinye amasezerano y’imyaka 4 mu mikoranire n’akarere ka Nyanza ikomokamo.

Mu ngengo y’imali, Akarere ka Nyanza kazajya kagira ayo gaha Rayon Sports nayo igafashe mu bukangurambaga no kukamenyekanisha mu Rwanda no mu mahanga.

Icyakora ntihavuzwe ibyo aka karere kazajya gaha Rayon Sports ikomeje gushaka abaterankunga mu rwego rwo kwiyubaka.

Nyuma y’imyaka myinshi iba mu mujyi wa Kigali, Rayon Sports yimukiye mu karere ka Nyanza aho yavukiye ikorewa ibirori bimeze nk’ubukwe kuwa 18/09/2012.

Kuva mu mujyi wa Kigali yerekeza i Nyanza yari iherekejwe n’imodoka z’urwererane abafana baririmba babyina bavuza vuvuzela, induru nyinshi z’urusobe, imirishyo y’ingoma n’ibindi.

Mu nzira zose yanyuragamo niko yasangaga abaturage bayitegerereje ku mihanda babona ihingutse bose bagakoma induru bamwe bagira bati karibu iwanyu ku ivuko abandi bakungamo ko ikipe ya Rayon Sports ije yisanga ku gicumbi gicumbikiye umuco Nyarwanda bashaka kuvuga mu karere ka Nyanza.

Ibi byabaye ubwo Murenzi Abdallah yari Meya w’aka karere ndetse icyo gihe yayoboye Rayon Sports yitabwaho n’akarere ka Nyanza kayishyuriye imishahara y’abakinnyi n’ibindi byangombwa yari ikeneye.

Yahatwariye igikombe cya Shampiyona nyuma y’aho yahise igaruka i Kigali.

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Cristiano Ronaldo yateye umwuka mubi hagati y’umutoza Ten Hag...

Umuyobozi wungirije wa Manchester United, Joel Glazer, akomeje kurwanya...
16 August 2022 0

Vipers SC yashimiye Rayon Sports yayikoreye ibyo "itigeze ibona"

Ikipe ya Vipers SC yo muri Uganda,yashimiye byimazeyo inshuti yayo nshya...
16 August 2022 0

Rayon Sports igiye kuzana umunyezamu mushya wo mu Baturanyi

Umunyezamu w’umurundi w’imyaka 23 y’amavuko,Rukundo Onesme,wakiniraga ikipe ya...
16 August 2022 0

Mbappe na Neymar Jr bari barwaniye mu rwambariro bagenzi babo...

Umubano wa Kylian Mbappe na mugenzi we Neymar Jr bakinana muri PSG wongeye...
16 August 2022 0

Vipers SC yatumye Rayon Sports isoza nabi "Umunsi w’Igikundiro...

Imyaka 2 yikurikiranya Rayon Sports idatsinda k’ Umunsi w’Igikundiro kuko...
16 August 2022 0

Rayon Sports yerekanye abakinnyi izakoresha mu birori by’agatangaza...

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 15 Kanama 2022,nibwo habaye umunsi mukuru...
15 August 2022 0