skol
fortebet

Rayon Sports yasinyanye amasezerano y’imyaka 5 na Raja Casablanca yo muri Maroc

Yanditswe: Monday 19, Jul 2021

featured-image

Sponsored Ad

Ikipe ya Rayon Sports yashyize hanze itangazo rigaragaza amasezerano y’imyaka itanu yagiranye n’ikipe y’ikigugu ya Raja Club Athletics Casablanca yo muri Maroc isanzwe ari ubukombe ku mugabane w’Afurika.

Sponsored Ad

Aya masezerano azatuma aya makipe akunze kurusha ayandi yose yo mu bihugu byayo asangira ubunararibonye,atizanya abakinnyi,ubumenyi ndetse n’ibikoresho bitandukanye,gufashanya kuzamura abakinnyi bato,kugurishanya abakinnyi,gukinana imikino ya gicuti hagati yayo ndetse no gufatanya gukoresha ikoranabuhanga.

Nyuma y’aya masezerano,perezida wa Rayon Sports,Uwayezu Jean Fidele yagize ati “Twishimiye kugira amasezerano y’imikoranire n’iyi kipe y’ikinyejana,Raja Athletic Club,turifuza kugirana imishyikirana myiza.

Ubu bufatanye n’intambwe nziza iganisha amakipe yacu ku ntsinzi no gutera imbere ndetse aya n’amahirwe yo gukorana n’ikipe yatwaye ibikombe byinshi ndetse ikora amateka ku mugabane w’Afurika.

Twizeye ko ubu bufatanye buzafasha abakinnyi kuzamuka yaba abato cyangwa abakuru,abatoza n’abafana.”

Perezida wa Raja Athletic club,Bwana Rachid Benbrahim El Andaloussi yagize ati “Raja Casablanca yishimiye kugirana ubufatanye na Rayon Sports kuko buzatuma abantu n’ibihugu byegerana,ubu twabigezeho.

Icyifuzo cyacu n’ugukomeza mu nzira nziza yaharuwe na ba nyiricyubahiro abayobozi bacu.”

Umuyobozi wa Rayon Sports Uwayezu Jean Fidèle ari mu ruzinduko rw’iminsi itandatu mu gihugu cya Maroc mu mujyi wa Casablanca aho yasinye aya masezerano uyu munsi.

Raja Casablanca ikunzwe na benshi muri Maroc ni yo ibitse igikombe gihuza amakipe yatwaye ibikombe iwayo ’CAF Confederation Cup’ cya 2020/21.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa