skol
fortebet

Rayon Sports yasinyishije abakinnyi 2 barimo umunyezamu wa Yanga SC

Yanditswe: Thursday 18, Aug 2022

featured-image

Sponsored Ad

Rayon Sports imaze gutangaza ko yasinyishije amasezerano y’umwaka umwe, umunyezamu w’umunya-Tanzania Ramadhan Kabwili uvuye muri Yanga SC y’iwabo.
Umunyezamu Ramadhan Kabwili akaba yari umunyezamu wa kabiri w’ikipe ya Yanga muri Tanzania.
Uyu munyezamu w’imyaka 22 avuga ko afite ubunararibonye bwafasha Rayon Sports kugera ku ntego kuko yakinnye amarushanwa menshi akomeye nka AFCON U17, CAF Champions League, na TPL
Biteganyijwe ko aza kuba umunyezamu wa mbere wa Rayon Sports asimbure Kwizera (...)

Sponsored Ad

Rayon Sports imaze gutangaza ko yasinyishije amasezerano y’umwaka umwe, umunyezamu w’umunya-Tanzania Ramadhan Kabwili uvuye muri Yanga SC y’iwabo.

Umunyezamu Ramadhan Kabwili akaba yari umunyezamu wa kabiri w’ikipe ya Yanga muri Tanzania.

Uyu munyezamu w’imyaka 22 avuga ko afite ubunararibonye bwafasha Rayon Sports kugera ku ntego kuko yakinnye amarushanwa menshi akomeye nka AFCON U17, CAF Champions League, na TPL

Biteganyijwe ko aza kuba umunyezamu wa mbere wa Rayon Sports asimbure Kwizera Olivier wagiye muri Saudi Arabia.

Undi mukinnyi wasinye ni rutahizamu w’umunya-Mali Boubacar Traoré wari umaze iminsi mu Rwanda ariko atarakina.

Aba bakinnyi bombi bakaba buri umwe yasinye amasezerano y’umwaka umwe w’imikino.

Boubacar Traoré wakiniraga Salitas yo muri Burkina Faso yageze mu Rwanda mu cyumweru gishize tariki ya 10 Kanama 2022 ariko ntiyahita asinya kubera ko iyi kipe yari yaketse ko afite ikibazo cy’imvune.

Gusa we yababwiye ko imvune afite itamubuza gukina kuko amaze igihe kinini ayikiniraho, byabaye ngombwa ko bagomba kumugeragereza ku mukino wa gicuti bakinnye na Vipers SC ku wa Mbere w’iki cyumweru, nyuma ni bwo bahisemo kumuha amasezerano.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa