skol
fortebet

Rayon Sports yasinyishije Bakame igura abakinnyi babiri

Yanditswe: Tuesday 11, Jul 2017

Sponsored Ad

Mu kanya gashize nibwo umunyamabanga mukuru w’ikipe ya Rayon Sports Gakwaya Olivier atangaje ko bamaze kugura abakinnyi 2 barimo Mugisha Gilbert wari rutahizamu wa Pepinieres FC na Niyigena Jules Moise myugariro waturutse mu ikipe ya Muhanga.
Ibi Gakwaya Olivier yabitangaje abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze aho benshi mu bakunzi ba Rayon Sports bagaragaje ibyishimo byinshi nyuma yo kumenya aya makuru.
Aba bakinnyi bombi basinye amasezerano y’imyaka 2 aho baje biyongera kuri Kapiteni (...)

Sponsored Ad

Mu kanya gashize nibwo umunyamabanga mukuru w’ikipe ya Rayon Sports Gakwaya Olivier atangaje ko bamaze kugura abakinnyi 2 barimo Mugisha Gilbert wari rutahizamu wa Pepinieres FC na Niyigena Jules Moise myugariro waturutse mu ikipe ya Muhanga.

Ibi Gakwaya Olivier yabitangaje abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze aho benshi mu bakunzi ba Rayon Sports bagaragaje ibyishimo byinshi nyuma yo kumenya aya makuru.

Aba bakinnyi bombi basinye amasezerano y’imyaka 2 aho baje biyongera kuri Kapiteni Ndayishimye Eric Bakame wari umaze imyaka ibiri muri iyi kipe (2015-2017), nawe wemeye gukomeza kuyikinira mu izamu kugeza muri 2019.

Aba bakinnyi baje biyongera kuri Rutanga Eric wavuye muri APR FC na Habimana Yussuf bakuye muri Mukura Victory Sports mu gihe igifite intambara yo kongerera amasezerano umukinnyi Manzi Thierry.

Ibitekerezo

  • twishimiye kongera amass rano kwa bakame nabo bandi twabakiriye mw’izina RYA rayon sport

    twishimiye kongera amass rano kwa bakame nabo bandi twabakiriye mw’izina RYA rayon sport

    Bakame uri umuntu w’umugabo cyane Kandi nziko iyi myaka izaguhira. Manzi nawe nafate umwanzuro asinye kuko ntiwava mu ikipe itanga ibyishimo ngo ujye kwigunga. Ariko mushake uburyo twabona umutoza utyaye nka masudi

    Congs Bakame kdi namwe bashya muri rayon tubahaye ikaze.

    Bakame turamwishimiye, ariko abo bandi bo nta gishya batuzaniye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa