skol
fortebet

Rayon Sports yasinyishije Paul Were wakinaga mu Bugereki

Yanditswe: Thursday 11, Aug 2022

featured-image

Sponsored Ad

Rayon Sports yasinyishije Paul Were, Rutahizamu w’umunya-Kenya amasezerano y’umwaka umwe nyuma yo kugera mu Rwanda kuri uyu wa Gatatu nijoro.
Yasinyiye Rayon Sports kuri uyu wa Kane mbere y’uko asanga bagenzi be ngo bafatanye kwitegura umwaka mushya w’imikino uzabanzirizwa na Rayon Sports Day ku wa Mbere w’icyumweru gitaha.
Paul Were yasinye amasezerano y’umwaka umwe.
Ubwo yari ageze ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali mu ijoro ryakeye, yavuze ko yari asanzwe azi Rayon Sports kuko (...)

Sponsored Ad

Rayon Sports yasinyishije Paul Were, Rutahizamu w’umunya-Kenya amasezerano y’umwaka umwe nyuma yo kugera mu Rwanda kuri uyu wa Gatatu nijoro.

Yasinyiye Rayon Sports kuri uyu wa Kane mbere y’uko asanga bagenzi be ngo bafatanye kwitegura umwaka mushya w’imikino uzabanzirizwa na Rayon Sports Day ku wa Mbere w’icyumweru gitaha.

Paul Were yasinye amasezerano y’umwaka umwe.

Ubwo yari ageze ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali mu ijoro ryakeye, yavuze ko yari asanzwe azi Rayon Sports kuko yayibwiwe n’Umunyarwanda bakinanye.

Ati "Ubwo nari mbonye ko Rayon Sports inshaka numvise ari byiza, kubera ko muri Kenya nigeze gukinana n’umukinnyi w’Umunyarwanda yakundaga kuvuga ko Rayon ari ikipe ikomeye mu Rwanda, ifite abafana benshi."

Yakomeje agira ati "Nishimiye kuba mu muryango wa Rayon Sports, ntegereje kuba ndi kumwe na bagenzi banjye ubundi dufatanye kuba twatwara ibikombe."

Uyu rutahizamu w’imyaka 28 yakiniye amakipe arimo Tusker FC na AFC Leopards z’iwabo muri Kenya, Amazuru yo muri Afurika y’Epfo, Kalloni, Acharniakos na Kalamata mu gihe yaherukaga muri Egaleo yo mu Bugereki.

Rayon Sports yaherukaga gukinisha Umunya Kenya muri 2008/09 witwa Godfrey Osama

Yiyongereye ku bandi bashya Rayon Sports yaguze muri iyi mpeshyi barimo Rwatubyaye Abdul wakiniraga FC Shkupi yo muri Macedonia, Mbirizi Eric wavuye muri Le Messager Ngozi yo mu Burundi, Iraguha Hadji wavuye muri Rutsiro FC, Raphael Osalue, Mucyo Didier Junior, Twagirayezu Amani na Ishimwe Ganijuru Elie bakiniraga Bugesera FC.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa