
Kuri uyu wa Gatandatu , Ikipe ya Rayon Sports yatangaje ko yasinyishije Umurundi Musore Prince Michel nk’umukinnyi wayo mushya.
Uyu musore w’imyaka 26 y’amavuko ukina inyuma ku ruhande rw’ibumoso, wari umaze iminsi itatu ageze mu Rwanda yatangajwe nyuma yo gukora ikizamini cy’ubuzima yakoze kuri uyu wa Gatandatu akagitsinda kuko basanze ubuzima bwe bumeze neza.
Mu mashusho yashyizwe ku mbugankoranyambaga za Rayon Sports Musore Musore Prince Michel yagize ati " Nitwa Musore Prince, nari umukinnnyi wa Vital’O. Ubu ndi Gikundiro."
Musore Prince Michel wasinye amasezerano y’imyaka ibiri akinira Rayon Sports, asanzwe ari umukinnnyi unakinira ikipe y’Igihugu y’u Burundi.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *