skol
fortebet

Rayon Sports yasinyishije umunyezamu mushya uzasimbura Kwizera Olivier wanze kongera amasezerano

author-image

Yanditswe na: Emmy
Kuwa: Wednesday 08, Jul 2026

Rayon Sports yasinyishije umunyezamu mushya uzasimbura Kwizera Olivier wanze kongera amasezerano

Sponsored Ad

skol

Ikipe ya Rayon Sports yasinyishije umuzamu mushya, Dande Junior, ugiye gusimbura Kwizera Olivier wanze kongera amasezerano.

Kuri uyu wa Gatatu tariki 8 Nyakanga 2026, nibwo ikipe ya Rayon Sports yatangaje ko yasinyishije umuzamu mushya witwa Dande Junior ukomoka muri Cameroon wakinnye mu makipe arimo AS Vita Club yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Dande Junior w’imyaka 28, ni umukinnyi wa munani ikipe ya Rayon Sports itangaje muri iyi mpeshyi ya 2026. Uyu musore iyo ukurikiye inkuru zigenda zimwandikaho, ni umwe mu bakinnyi beza ikipe ya Rayon Sports iguze.

Uyu musore yakinnye mu makipe akomeye atandukanye arimo AS Vita Club ikina Shampiyona y’icyiciro cya mbere muri DRC, USM de Loum, Sewe Sports, Apejes FC ndetse na Canon Younde aje muri Rayon Sports avuyemo.

Uyu musore yakinnye muri AS Vita Club kuva mu mwaka wa 2022 kugeza 2025. Dande Junior yasinye nyuma yaho ikipe ya Rayon Sports iganirije Kwizera Olivier ariko bikarangira abananije hafatwa umwanzuro wo kumureka bagashaka undi.

Uyu mukinnyi yiyongeye ku bandi banyamahanga baguzwe barimo Matumona Kanda Abell, Muderi Akbar, Atisso Kodjo, Ibrahim Djingarey, Charles Tchouplaou, ndetse na Issa Djiguiba.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa