skol
fortebet

Rayon Sports yasinyishije umunyezamu ukomoka i Burundi

Yanditswe: Tuesday 02, Jul 2024

featured-image

Sponsored Ad

Rayon Sports ikomeje gahunda yo kwiyubaka,yasinyishije umunyezamu w’Umurundi Ndikuriyo Patient wakiniraga Amagaju FC,ku masezerano y’imyaka ibiri.

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 2 Nyakanga 2024, nibwo hamenyekanyeamakuru ya hafi mu Ikipe y’Amagaju, avuga ko Umunyezamu wayo yamaze gusinyira Rayon Sports.

Ndikuriyo yasinyiye iyi Kipe y’Ubururu n’Umweru nyuma yo kumara umwaka wose ariwe munyezamu wa mbere mu Amagaju FC yafashije kuguma mu Cyiciro cya Mbere yagarutsemo mu mwaka wa 2023/24.

Ni umukinnyi w’umuhanga kuko mu 2022/23 mbere yo kuza mu Rwanda yatowe nk’umunyezamu w’umwaka muri Shampiyona y’u Burundi.

Rayon Sports yamaze gusinyisha abandi bakinnyi barimo Abdul Rahman Rukundo wakinanaga n’uyu munyezamu, Richard Ndayishimiye wari uwa Muhazi United, Fitina Omborenga wavuye muri APR FC, Niyonzima Olivier ‘Seif’ wari muri Kiyovu Sports ndetse inongerera amasezerano Ishimwe Ganijuru Elie.

Rayon Sports izatangira imyitozo kuri uyu wa Gatanu Tariki 5 Nyakanga 2024, Saa 15h00 kuri SKOL Stadium (mu Nzove).

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa