Rayon Sports yasubije uwavuze ko yahaye abana imigati yapfuye uwe akarwara
Yanditswe: Thursday 14, Dec 2023
Ikipe ya Rayon Sports yavuze ko hari abashaka kwica isoko ryayo ryo gucuruza umugati wayo witwa ’Gikundiro Bread’ nyuma y’uko umwe mu bakoresha urubuga rwa X atangaje ko umwana we yahawe umugati wapfuye ukamurwaza.
Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 13 Ukuboza,uwitwa Egide Tuyishime yanditse kuri Twitter ko iyi kipe yatanze imigati yapfuye ku kigo cya GS KABUSUNZU bigatuma umwe mu bana be bahiga arwara.
Uyu yanditse kuri X ubutumwa ariko yaje gusiba nyuma agira ati "Mutabare Rayon Sports,Gikundiro Bread yatanze imigati ipfuye yashaje nkuko mubibona bayitanze yarabaye expire 03.12 bayiha abanyeshuri Ku kigo cya GS Kabusunzu Imigati yaraboze abana batangiye kugira ikibazo."
Uyu yavuze ko hari n’abandi bantu babiri ngo bamubwira ko nabo bazanye imigati yashaje ndetse ko nabo bagize ikibazo.
Uyu mugabo yabwiye Radio FINE FM ko asanzwe afite abana 3 biga kuri kiriya kigo gusa umwe muri bo ariwe warwaye nyuma yo kurya uwo mugati washaje nkuko n’amafoto yashyize hanze abigaragaza.
Umuvugizi wa Rayon Sports,Ngabo Robben,yabwiye FINE FM ko ibyatangajwe na Tuyishime babibonye ndetse byabateye impungenge ndetse bahita batangira gushaka ukuri nyako.
Ati "Yavuze ko umugati warangije igihe tariki 3,ntabwo byashoboka,ntabwo aribyo.Kuri Tweet yakoze yavuze ko wataye agaciro tariki 3,abonye abantu bamubwiye ko abeshye agaruka avuga ko itariki itagaragara neza.
Ngabo yavuze ko icyo uwo mugati wari upfunyitsemo ari icya Rayon Sports ariko uyu mugati wakozwe tariki 08 Ukuboza.Ati "ntabwo wakorwa tariki umunani ngo urangire tariki eshatu.Umugati wagombaga kurangira ejo[kuwa 13 Ukuboza],ntabwo byaba ikosa ryacu ko waba warapfuye mu gihe itariki ugomba kurangiriraho itaragera."
Uyu yavuze ko babajije ubuyobozi bw’ikigo cya Kabusunzu bavuga ko batazi uyu Tuyishime gusa hari ibivugwa ko abana be ari ukuri bahiga.
Yavuze ko bagerageje kuvugisha uyu Tuyishime ngo baganire abahe amakuru ababwira ko yavuganye n’ikigo,babajije ubuyobozi bw’ikigo buhakana ko butamuzi ndetse atigeze abavugisha. Ati "Nta kibazo na kimwe cyabaye rwose.Ni ikibazo cyazanwe n’uwo muntu ku giti cye."
Uyu muvugizi yavuze ko mu minsi ishize hari abantu bakoresha X [yahoze ari Twitter],basabye ko ikipe ibaha akazi ko kwamamaza uyu mugati ndetse bashyiramo ikipe nibyanga bazangisha uwo mugati rubanda.
Ati "Ibyo bije bikurikira kuba hari abantu biyita aba influencers [abavuga rikijyana] bo kuri Twitter,bagiye baduhamagara mu bihe bitandukanye mu cyumweru gishize,batubwira ngo muduhe amafaranga,tubafashe kwamamaza umugati wanyu.Bigendanye n’uburyo twahisemo gukoresha wasanga gukorana na bo byari bitaragera.
Badukoreye threat [ibikangisho],batubwiye ngo ’nimutabikora turakora ubukangurambaga bwo kuwurwanya [umugati].Ndatekereza ko ariyo yatangiye rero.
Byanashoboka ko bafashe undi mugati bakawushyira muri ambalage yacu kuko nta foto igaragaza afungura ngo bigaragara ko ari umugati wacu uri imbere."
Biravugwa ko Rayon Sports yatanze iyi migati ku wa kabiri,imwe abayobozi barayirarana kuwa Gatatu aba aribwo bayitanga ari nawo munsi wari kurangiriraho.
Byinshi bikomeje kuvugwa ariko Rayon Sports ivuga ko umugati wabo wujuje ubuziranenge ariyo mpamvu buri munsi bari gucuruza irenga ibihumbi umunani.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *