skol
fortebet

Rayon Sports yasubukuye umuhango wo gusinyana amasezerano na SKOL

author-image

Yanditswe na: Dusingizimana Remy
Kuwa: Tuesday 23, Mar 2021

Sponsored Ad

skol

Ikipe ya Rayon Sports yasubukuye umuhango wo kuvugurura amasezerano na SKOL wasubitswe mu minsi ishize kubera amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19.

Uyu muhango wagombaga kuba tariki ya 11 Wwerurwe 2021 ariko uza gusubikwa bitewe n’amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Coronavirus.

Amakuru aravuga ko uyu muhango uzasubukurwa ku wa Kane w’iki Cyumweru tariki ya 25 Werurwe 2021, ukazabera ku cyicaro cy’uru ruganda giherereye mu Nzove saa 15:00’.

Amakuru avuga ko SKOL yazamuye amafaranga yahaga Rayon Sports ava kuri miliyoni 66 agera kuri miliyoni 120 buri mwaka.

Mu minsi ishize nibwo byavuzwe ko iyi kipe yatangiye guhabwa aya mafaranga yose nubwo amasezerano atari yasinywa ndetse ngo byayifashije gukemura bimwe mu bibazo ifite.

SKOL yahaye Rayon Sports miliyoni 25 mbere y’uko shampiyona y’umwaka w’imikino wa 2020-2021 utangira kugira ngo isinyishe abakinnyi.

Hari kandi miliyoni 6 baherutse kubaha yo kwishyura ideni ry’uwari umutoza Ivan Jacky Minnaert ndetse ubu uru ruganda nirwo rwishyura imishahara y’abakinnyi angana na 30% bahembwa kuva muri Mutarama 2021.

Uretse aya mafaranga kandi Skol izajya ifasha Rayon Sports mu bindi bikorwa harimo ikibuga cy’imyitozo nk’ibisanzwe, kongera agaciro k’imyambaro yayo kakava kuri miliyoni 20 n’ibindi ku buryo ibikorwa byose izajya itanga kuri Rayon Sports mu mwaka wose bifite agaciro ka miliyoni 180 z’amafaranga y’u Rwanda.

Tariki ya 15 Gicurasi 2014 nibwo Rayon Sports yasinyanye amasezerano y’imyaka itatu na SKOL yemeye kujya itanga miliyoni 47 Frw buri mwaka muri iyi kipe.

Mu 2017, nibwo hasinywe amasezerano mashya ya miliyoni 66 Frw buri mwaka mu gihe cy’imyaka itanu.

SKOL itanga miliyoni 1 Frw ku kwezi y’ikirango cyayo kiri ku modoka ya Rayon Sports ndetse n’ibikoresho Rayon Sports yifashisha ku kibuga haba ku mikino cyangwa mu myitozo.

Rayon Sports ishobora kandi kuguza amafaranga muri SKOL mu gihe iyakeneye mu bikorwa bitandukanye byihutirwa, ikagira uburyo iyishyuramo binyuze mu masezerano ifitanye n’uyu muterankunga wayo.

Uru ruganda rwemereye Rayon Sports miliyoni 6 Frw mu gihe cyose yegukanye Igikombe cy’Amahoro, rutanga kandi miliyoni 20 Frw zo kugura imyambaro y’ikipe buri mwaka w’imikino.

Tariki ya 29 Nzeri 2017, nibwo SKOL yatashye ikibuga y’ubwatsi bwiza bw’ubuterano cyubatse mu Nzove kuri uru ruganda, cyuzuye gitwaye hafi miliyoni 100 Frw ndetse igishyikiriza Rayon Sports.

Iyi kipe yari imaze iminsi nta kibuga cyihariye igira cyo gukoreraho imyitozo ndetse yakodeshaga kenshi ibibuga byo gukoreraho, aho nka Stade Mumena yakodeshwaga ibihumbi 200 Frw ku kwezi.

Kuri iki kibuga, SKOL yahubatse kandi akabari ka “Rayon SKOL BAR”, aho amafaranga gacuruza binyuze mu bafana bitabira imyitozo y’ikipe muri aka gace cyangwa abahaturiye, yose ajya muri iyi kipe.

Tariki ya 14 Nyakanga mu mwaka ushize, SKOL yashyikirije kandi Rayon Sports amacumbi afite ubushobozi bwo kwakira abakinnyi 40.

Aya macumbi ari mu nzu ebyiri zigerekeranye yubatse mu Nzove hafi y’ikibuga. Inzu yo hasi ifite imiryango itatu, aho harimo umuryango wa mbere ugizwe n’igitanda kimwe gishobora kuryamamo abantu babiri, cyagenewe umutoza, undi muryango urimo ibitanda by’abakinnyi ndetse n’umuryango ukorerwamo inama y’ikipe iri kwitegura umukino.

Hari kandi aho abakinnyi bogera bavuye mu myitozo mbere y’uko bahindura imyenda, ivuriro rito ndetse n’igikoni gitunganyirizwamo ibyo abakinnyi barya mu gihe bari mu Nzove.

Hejuru y’ibi, Skol igira kandi uruhare no mu bikorwa by’abafana ba Rayon Sports birimo igihembo cy’umukinnyi w’ukwezi wa Rayon Sports, cyatangijwe n’itsinda ry’abafana “March’ Generation”.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa