skol
fortebet

Rayon Sports yasusurukije Abanya Karongi bamaze imyaka 15 mu bwigunge

Yanditswe: Sunday 19, Mar 2023

featured-image

Sponsored Ad

Ikipe ya Rayon Sports yatsinze ikipe y ’umurenge wa Bwishyura izwi ku izina ry’inkuba ibitego bine ku busa mu mukino wa gicuti wabahuje kuri uyu wa gatanu ,kuri Stade ya IPRC West.
Uyu mukino wari witabiriwe n’abanya Karongi baturutse hirya no hino, wabonaga ko banyotewe kongera kubona ikipe ikomeye ku butaka bwabo.
Aba baturage bari mu bwigunge kubera ko ikipe yabo ya Kibuye Fc yasenyutse muri 2009 ndetse na stade ya Gatwaro irasenywa aho yari yubatse hubakwa ibitaro bya Kibuye.
Kuva icyo (...)

Kuva icyo gihe abaturage ntibahwemye gutakamba basaba ko iyo kipe yakongera kubaho ndetse bakanabona indi stade isimbura iya Gatwaro, bakongera kwishima ariko byabaye nk’inzozi kuko mu myaka 15 ishize nta cyakozwe.

Ntakirutimana Emmanuel,umwe mu baturage bari baje kwihera ijisho uyu mukino yagize ati: "Turishimye, ubundi mfana Rayo Sports nishimiye kuyibona aha iwacu mu murenge wa Bwishyura turifuza ko twakongera kugira ikipe mu kiciro cya mbere .

Ntwari Janvier ni umuyobozi w’imwe muri Hotel zo mu karere Ka Karongi bamwe mu bagize uruhare mu gutumira Rayon Sports, yabwiye Umuryango.rw ko muri gahunda bafite ari ukongera kugira ikipe mu kiciro cya mbere.

Ati: "Abaturage bakeneye ibyishimo, impano z’i Karongi zikeneye kongera kuzamuka. Hano hari impano nyinshi ariko ntizibona aho zizamukira, twe nk’abafatanya bikorwa twishyize hamwe n’akarere kakatuba hafi birashoboka.

Umuyobozi w’akarere ka Karongi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mukase Valentine wari witabiriwe uyu mukino yabwiye Umuryango.rw ko hari ikigiye gukorwa.

Ati: "Nibyo tuzi ko ikipe ikenewe hari ikigiye gukorwa. Mbere na mbere hagomba kuboneka aho bakinira.Hari umufatanyabikorwa tugiye gukorana tukabona ikibuga. Hari ikibuga cya Mbonwa giherereye I Rubengera kigiye gutunganywa n’ejo uwo mufatanyabikorwa yaradusuye ndumva dufite ikizere.

Uyu muyobozi ariko ntavuga igihe iyo kipe izagiraho nuko izaba yitwa.

Ibitego bya Rayon Sports byatsinzwe na Ndekwe Felex,Musa Essenu,ndetse na Kamara aho icya Kane yagitsinze kuri Penaliti nyuma y’ikosa ryakorewe Rudasingwa mu rubuga rwamahina.

Ni umukino wari witabiriwe n’bafana basaga ibihumbi bibiri aho kwinjira itike ya make yari ibihumbi 3000 naho iya menshi ari 15000.

Sylvain Ngoboka
Umuryango.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa