Abakinnyi babiri mpuzamahanga, Raphael Osaluwe Oliseh (Nigeria) wakiniraga Rayon Sports na Erissa Ssekisambu (Uganda)wahoze muri Kiyovu Sports bamaze gusinya muri AS Kigali.
Raphael ukina hagati mu kibuga yugarira (Defensive Midfielder) yakinaga muri Rayon Sports ndetse yayifashije kwegukana igikombe cy’Amahoro mu mwaka w’imikino ushize.
Ssekisambu ukina mu bataha izamu yavuye muri Kiyovu SC yakiniye imyaka ibiri ishize.
Uyu n’undi mukinnyi w’umunyamahanga irekuye nyuma ya Mbirizi Eric wamaze kwerekeza muri Gasogi United.
AS Kigali iri kwiyubaka,yatsinzwe ibitego 2-0 na Kiyovu Sports kuri uyu wa Gatandatu.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *