skol
fortebet

Rayon Sports yatandukanye burundu na Masudi Djuma

Yanditswe: Saturday 15, Jan 2022

featured-image

Sponsored Ad

Ikipe ya Rayon Sports yamaze gutandukana burundu n’uwari umutoza wayo mukuru Masudi Djuma waherukaha guhagarikwa kubera umusaruro mubi.
Umuvugizi wa Rayon Sports, Nkurunziza Jean Paul, yatangarije Radio Rwanda ko hashize iminsi itanu batandukanye burundu na Masudi Djuma nyuma yo kumuhagarika mu ntangiriro z’Ukuboza umwaka ushize.
Nkurunziza yavuze ko Rayon Sports igishakisha umutoza mukuru aho havuzwe amazina menshi arimo na Patrick Aussems,Umubiligi watoje Simba SC yo muri Tanzania.
Muri (...)

Muri shampiyona y’uyu mwaka,Masudi yahagaritswe amaze gutoza imikino 7, atsinze 3 anganya 2 atsindwa 2.

Imikino yose hamwe yatoje Rayon Sports ni 17,aho yatsinda 7 ,anganya 5,atsindwa izindi 5.Yinjije ibitego 16,yinjizwa 16.Yarangije imikino 7 atinjijwe igitego.

Iyi kipe itozwa na Lomami Marcel usanzwe ari umutoza wungirije ndetse mu mikino aheruka gutoza yitwaye neza aho yatsinze AS Kigali na Police FC.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa