skol
fortebet

Rayon Sports yatandukanye mu bwumvikane na Luvumbu yagenderagaho

Yanditswe: Wednesday 14, Feb 2024

featured-image

Sponsored Ad

Ikipe ya Rayon Sports ivuga ko yatandukanye n’uwari umukinnyi kizigenza wayo, rutahizamu w’Umunye-Congo Héritier Nzinga Luvumbu.

Sponsored Ad

Rayon Sports ivuga ko icyo cyemezo cyagezweho "ku bwumvikane bw’impande zombi", ariko bibaye nyuma y’uko ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA, rihanishije Luvumbu guhagarikwa amezi atandatu kubera ’ikimenyetso cya politike’ mu kibuga.

Ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo,Rayon Sports yagize iti "Ku bwumvikane bw’impande zombi, Rayon Sports yatandukanye n’umukinnyi Héritier Luvumbu Nzinga."

FERWAFA ivuga ko Luvumbu – wageze bwa mbere muri Rayon Sports mu 2021 – yarenze ku mategeko agenga imyitwarire mu kibuga cy’umupira w’amaguru.

Ntacyo Luvumbu aratangaza ku mugaragaro.

FERWAFA yibukije ko ibimenyetso bya politike bibusanye n’amategeko nshingiro n’ay’imyitwarire ya FERWAFA, CAF na FIFA.

Mu mukino wa shampiyona uheruka guhuza Rayon Sports FC na Police FC, uyu mukinnyi ukomoka mu gihugu cya Congo, yakoze ikimenyetso gifatwa nk’icya politike nyuma yo kwinjiza igitego.

Icyo kimenyetso,umuntu ashyira ikiganza kimwe ku munwa, mu kwerekana guceceka, intoke ebyiri z’ikindi kiganza akazitunga mu musaya, mu gusobanura ko abantu barimo kwicwa nta gutabarwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa