Ikipe ya Rayon Sports yashyize hanze urutonde rw’abakinnyi izajyana muri Libya aho izakirwa na Al Hilal SC mu mukino ubanza wa CAF Confederation Cup uzaba ku wa Gatanu.
Ikipe ya Rayon Sports izajyana abakinnyi 22 muri iki gihugu aho igiye gushaka umusaruro wazayifasha gusubira mu matsinda.
Abakinnyi 22 nibo Yamen Zelfani aratwara aho yasize batatu barimo Rudasingwa Prince, Hakim Bugingo na Mugisha Francois Master basigaye.
Abarundi 2 Aruna Madjaliwa na Mvuyekure Emmanuel nibamara gukina na Cameroun kuri uyu wa kabiri barahita batangira urugendo rubajyana Libya.
Mu kiganiro Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidèle yagiranye n’itangazamakuru ku wa 07 Nzeri 2023,cyagarukaga kuri uru rugendo Gikundiro yitegura kugirira muri Libya,yavuze ko bari gukora ibishoboka ngo bazatsinde.
Yagize ati "Ntabwo ndi umupfumu, ntabwo ndi umuraguzi, bimwe njya numva. Kuba [twese] dushaka gukora ngo dukuremo iriya kipe, icyo ni icya mbere. Turayizi [Al Hilal] wenda na yo ishobora kuba ituzi, amahirwe abaho, ibyo hanze y’ikibuga ujya umbwira bibaho, ariko twe turi gukora ibyo tugomba gukora. Ibisigaye tubiharire "ijuru rizadufasha."
Rayon Sports izahaguruka i Kigali ku wa Kabiri saa 16:25, inyure i Addis Abeba, ikomereze i Cairo, ihave ijya i Benghazi aho izagera ku wa Gatatu saa 09:25 mu gitondo.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *