Ikipe ya Rayon Sports yatangaje ko amatike y’ahatwikiriye hose ku mukino wa Rayon Sports na Al Hilal Benghazi yashize ku isoko.
Ayo makuru aje yiyongera ku yatangajwe ejo ko amatike y’ahasigaye hose na VVIP nayo yashize.Ubu amatike asigaye ni aya VIP, ubu ari kugura 30.000 Frw.
Rayon Sports yavuze ko imiryango ya Kigali Pelé Stadium irafungurwa saa Munani mu gihe umukino utangira saa Kumi n’Ebyiri.
Rayon Sports irakira Al-Hilal mu mukino wo kwishyura wa CAF Confederation Cup kuri uyu wa Gatandatu, tariki 30 Nzeri, saa Kumi n’Ebyiri. Mu mukino ubanza amakipe yombi yanganyije igitego 1-1 tariki 24 Nzeri 2023.
Nyuma y’iminsi mike Rayon Sports itangaje ko abazishyura amatike ku mukino wo kwishyura izakiramo Al-Hilal Benghazi tariki 30 Nzeri, bazakoresha akanyenyeri ka yo ka *720# ndetse batangiye no kubikora, ku wa Gatatu tariki 27 Nzeri, Umujyi wa Kigali wasubije iyi kipe yari yasabye ikibuga izakiriraho Al-Hilal uyemerera gukinira uyu mukino kuri Kigali Pelé Stadium ndetse unayitegeka kwishyuza amatike iciye ku kanyenyeri ka Sosiyete ya Urid Technologies *939* ari na yo isanzwe igurisha amatike muri Shampiyona.
Rayon Sports itarishimiraga umusaruro wavaga ku bibuga igihe Urid yagurishaga imikino, yahisemo gukoresha akanyenyeri kayo ndetse ku wa Gatanu, umunsi umwe mbere y’umukino, amatike yo mu myanya y’icyubahiro ]VVI] n’ahadatwikiriye yari yashize ku isoko.
Yaba Umujyi wa Kigali ndetse na Urid bararuciye bararumira kuri iki cyemezo, Rayon Sports isigaje gucuruza amatike yose hanyuma ikazagenera Umujyi wa Kigali 6,5% y’ikibuga cya Kigali Pelé Stadium.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *