skol
fortebet

Rayon Sports yatangaje ibiciro byo kwinjira ku mukino wayo na APR FC

Yanditswe: Tuesday 05, Mar 2024

featured-image

Sponsored Ad

Ikipe ya Rayon Sports yatangaje hakiri kare ibiciro byo kwinjira ku mukino wayo na APR FC kuwa Gatandatu aho amafaranga make ari 5000FRW ku wayigura mbere y’umukino.

Sponsored Ad

Uyu mukino utegerejwe cyane, uzaba ku wa Gatandatu tariki ya 9 Werurwe 2024, ubere kuri Kigali Pelé Stadium saa 18h00’, ku munsi wa 24 wa shampiyona ya 2023-24.

Rayon Sports izakira uyu mukino w’ishyiraniro, yamaze kugaragaza uko ibiciro bihagaze.

Mu myanya y’icyubahiro ya VVIP ubu ugura itike arayigura ibihumbi 50 kimwe no k’umunsi w’umukino ni ko izaba igura.

Muri VIP ubu ni ibihumbi 20 mu gihe uzayigura ku itariki y’umukino azayigura ibihumbi 30, ahatwikiriye ubu ni ibihumbi 5 mu gihe ku wa Gatandatu itike izaba ari ibihumbi 7, ahasanzwe bi ibihumbi 5 ariko tariki ya 9 Werurwe 2024, itike izaba igura ibihumbi 7 by’amafaranga y’u Rwanda.

Aya makipe yombi agiye gukina hagati yayo harimo ikinyuranyo cy’amanota 7 ashobora kuba 10 igihe APR FC yatsinda ikirarane cyayo na Etoile de l’Est kuri uyu wa kabiri.

APR FC ni iya mbere n’amanota 52, Rayon Sports ni iya kabiri ifite 45 mu gihe hasigaye imikino 7.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa