Rayon Sports yatangaje inkuru nziza mbere yo gucakirana na Gorilla FC
Yanditswe: Friday 19, Jan 2024
Kuri uyu wa Gatanu hategerejwe umukino w’umunsi wa 16 wa Shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda uza guhuza ikipe ya Rayon Sports na Gorilla FC.
Ikipe ya Rayon Sports yatangaje ko abanya Uganda, Simon Tamale, Joackiam Ojera na Charles Baale bakoze imyitozo ya nyuma yo kuri uyu wa Kane kuri Kigali Pele Stadium,mbere yo gukina na Gorilla FC.
Iyi kipe yakomeje ivuga ko aba ’bakoze imyitozo neza kandi bari mu biteguye guhangana na Gorilla FC kuri uyu mugoroba Saa 18h00, kuri Kigali Pele Stadium!!!".
Kwinjira muri uyu mukino n’ukwishyura imwe mu matike ya; 3000 Frw, 5000 Frw, 10 000 Frw, 20 000 Frw na 30 000Frw (Uyiguze yemererwa kwinjiza imodoka muri VIP Parking ya Stade).
Mu mikino ibanza,aya makipe yombi yanganyije 0-0 mu mukino Rayon Sports yabuze ibisubizo mu gusatira.
Ubwo yasubukuraga imikino yo kwishyura Gasogi United yatsinze Rayon Sports ibitego 2-1.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *