skol
fortebet

Rayon Sports yatangiye gushaka amafaranga yo kwishyura umukinnyi wayitsinze muri FIFA

Yanditswe: Monday 27, Dec 2021

featured-image

Sponsored Ad

Kuri uyu wa mbere taliki 27 Ukuboza 2021, ikipe ya Rayon Sports yatangije gahunda yo gukusanya amafaranga yo kwishyura rutahizamu ukomoka mu gihugu cya Cameroon Philippe Arthur Banen wayireze kutamwishyura amafaranga yo kumugura akayitsinda.

Sponsored Ad

Uyu munya Kameruni agomba kwishyurwa arenga Miliyoni 12 kubera ko ikipe itubahirije ibyari bikubiye mu masezerano yagiranye n’uyu rutahizamu ubwo yamusezereraga,akayirega muri FIFA.

Nkuko amakuru dukesha Rwanda Magazine abitangaza,iki gikorwa kigomba kwihutishwa kandi kikagirwamo uruhare n’abakunzi b’ikipe ya Rayon Sports aho baherereye hose ku Isi aho ugira uruhare muri iki gikorwa akanda *702# agakurikiza amabwiriza ubundi agatanga umusanzu we.

Agaruka kuri iki gikorwa, Perezida wa Rayon Sports Uwayezu Jean Fidele yavuze ko ikipe ayoboye ikeneye kongeramo abakinnyi babiri (2) mu kwezi kwa mbere ubwo hazafungurwa igura n’igurisha nkuko babisabwe n’abatoza ariko imbogamizi ariko bashobora kugongwa n’ibihano FIFA yafatiye ikipe mu gihe baba batishyuye umukinnyi Philippe Arthur Banen.

Ati “Tugomba kongeramo abandi bakinnyi 2 mu kwezi kwa Mbere kugira ngo ikipe ikomeze guhatanira igikombe nkuko abatoza babyifuza, ariko imbogamizi nuko tugomba no kuba twishyuye uriya mukinnyi watureze muri FIFA.

Turasabwa kubanza kumwishyura ubundi tukabona gutekereza kuba twagura abakinnyi ariyo mpamvu twatangije gahunda yo kuba abakunzi ba Rayon Sports bagira uruhare mu kuba uyu mukinnyi yakwishyurwa vuba na bwangu.”

Kugeza ubu hamaze gukusanywa agera kuri Miliyoni 4 z’amafaranga y’u Rwanda yatanzwe n’abantu batandukanye giti cyabo bafana Rayon Sports.

Umukunzi wa Rayon Sports wese arasabwa kwitabira iki gikorwa atanga uko yishoboye kuva ku mafaranga 200, 500, 1,000, 2,000, 5,000, 10,000, 20,000, 50,000 ndetse 1000,000 yewe nandi bijyane n’uko abyifuza. Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwihaye gahunda yo kuba bwarangije kwishyura Philippe Arthur Banen bitarenze taliki 5 Mutarama 2022.

Kugeza ku munsi wa cumi wa Shampiyona, Rayon Sports iri ku mwanya wa gatatu n’amanota 18. Kiyovu Sports ifite 23 niyo ya mbere naho APR FC ikaba iya kabiri n’amanota 20.

Mu kwezi kwa Cumi 2021, nibwo Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku Isi “FIFA” yafatiye ibihano ikipe ya Rayon Sports aho yayitegetse kwishyura Miliyoni 12, 269,000 z’amafaranga y’u Rwanda,rutahizamu Philippe Arthur Banen ukomoka muri Cameroon kubera ko yamusezereye mu buryo butubahirije ingingo zari zikubiye mu masezerano bagiranye ubwo yasinyiraga iyi kipe ikunzwe na benshi mu Rwanda.

Amafaranga FIFA yahanishije ikipe ya Rayon Sports agizwe na Miliyoni 3,245,000 yagombaga guhabwa uyu mukinnyi ubwo yamuguraga (recruitment) ndetse na Miliyoni 9,024,000 y’amande.FIFA iteganya ko mu gihe Rayon Sports yananirwa kwishyura uyu mukinnyi aya mafaranga, igomba guhanishwa kutagura abakinnyi mu gihe cy’imyaka 2 uhereye muri Mutarama 2022.

Uyu mukinnyi wasinyiye Rayon Sports kuri komite ya Munyakazi Sadate wari perezida w’iyi kipe ntabwo yahise atangira kuyikinira kuko iyi kipe yari ifite umubare munini w’abanyanahanga. Nyuma yaje gusezererwa na komite y’inzibacyuho yari iyobowe na Murenzi Abdallah na Twagirayezu wari umwungirije.

Mu rwego rwo kwirinda ko ikipe yafatirwa ibi bihano,ubuyobozi bw’iyi kipe bwatangije igikorwa cyo gukusanya aya mafaranga aho yatangaje ko ikeneye abakunzi bayo 60,000 buri wese wishyura amafaranga macye (200 Frws) ubundi hakaboneka Miliyoni 12,000,000 yishyurwa uyu mukinnyi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa