skol
fortebet

Rayon Sports yatangiye gushakisha myugariro usimbura Rwatubyaye

Yanditswe: Friday 25, Jan 2019

Sponsored Ad

Ikipe ya Rayon Sports yatangiye gushakisha uko yaziba icyuho kiri mu bwugarizi bwayo ndetse iri gukubita hirya no hino ishaka umukinnyi mwiza wugarira aho amaso yabo bayahanze myugariro Iragire Saidi wa Mukura VS.

Sponsored Ad

Nyuma y’aho Rwatubyaye aviriye muri Rayon Sports yerekeza mu ikipe ya FC Shkupi yo muri Macedonia,kuri ubu iyi kipe ifite abafana benshi mu Rwanda yatangiye gushakira muri Mukura VS umusimbura we aho batangiye kuganiriza myugariro Iragire Saidi.

Nkuko amakuru agera ku Umuryango abitangazaIragire Saidi aracyafite amasezerano y’umwaka muri Mukura VS ariko yamaze kubwira ubuyobozi bwe ko yifuza gusohoka akerekeza muri Rayon Sports.

Biravugwa ko Mukura VS ifite ikibazo gikomeye cy’ubukene ndetse bamwe mu bakinnyi bayo batangiye gushaka uko bayisohokamo dore ko iheruka kubahemba muri Nzeri umwaka ushize.

Rayon Sports yagerageje kuganira n’uwahoze ari myugariro wayo Mutsinzi Ange kugira ngo yongere amasezerano,ariko uyu musore yabaciye amafaranga y’umurengera bituma bahitamo kumureka.


Iragire Saidi uvuka mu Burundi arifuzwa na Rayon Sports

Ibitekerezo

  • ariko hakwiye kujya hafatwa ibyemezo ku ikipe ziha kuganiriza abakinnyi bizindi kipe badaciye kubayobozi biyo kipe kugirango ako gasuzuguro gacike amahirwe nyine nuko hatari kugaragara umuyobozi wa Rayon watangaje iyo nkuru ngo urebe ngo turaca agasuzuguro nkakariya mukura nikipe nkuru yubashywe ifite amateka nubuzima gatozi abari kugenda bavuga ayo magambo bose niyo nzira buhaye kugirango bakure mukura muri course yigikombe ariko bararihira ubusa nibakomeze bavuge batangiye kera ngo mukura nta mikoro yoguhagararira igihugu turabihorera none bashyekewe bakomeje imigambi mibisha nibabona ko bata igihe baagezaho bahoreMVS yacu babyemera batabyemera izabaho oyeeeeeee mukura tupa ndani

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa