Rayon Sports yamaze kugera ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali aho igiye guhaguruka yerekeza muri Libya guhangana n’ikipe ya Al Hilal Benghazi mu mukino ubanza wo mu ijonjora rya kabiri ari naryo rya nyuma ryo kwerekeza mu matsinda ya CAF Champions League.
Kubera uyu mukino utegerejwe na benshi,Rayon Sports yahisemo kugenda kare kugira ngo itazagorwa n’uru rugendo rukunze kugora amakipe yo muri aka karere.
Mu mafoto yagiye hanze,yagaragaje abakinnyi ba Rayon Sports bageze i Kanombe aho bagiye gufata intege mu kanya.
Rayon Sports irahaguruka i Kigali kuri uyu wa kabiri tariki 12 Nzeri, saa Kumi n’igice inyure Adis-Ababa muri Ethiopia, ice i Cairo mu Misiri ari na ho izava ijya muri Libya mu mujyi wa Benghazi aho izakinira na Al Hilal Benghazi ku wa gatanu tariki 15 Nzeri 2023 saa Mbiri z’ijoro za Kigali kuri Benina Martyrs Stadium.
Abakinnyi bayo barimo Mvuyekure Emmanuel na Aruna Mussa Madjaliwa barabanza gukinira u Burundi iri joro na Cameroon gusa bo bazagera muri Libya kuwa Kane w’iki cyumweru.
Urutonde rw’abakinnyi Rayon Sports ijyana muri Libya
Abanyezamu: Hakizimana Adolphe, Hategekimana Bonheur na Simon Tamale.
Ba Myugariro: Rwatubyaye Abdoul, Ganijuru Ishimwe Elie, Mitima Isaac, Mucyo Didier Junior, Nsabimana Aimable na Serumogo Aly.
Abakina hagati: Aruna Musa Madjaliwa, Ndekwe Bavakure Felix, Emmanuel Mvuyekure, Ngendahimana Eric, Mugisha Francois Master, Tuyisenge Arsène, Héritier Nzinga Luvumbu, Kalisa Rachid, Joackiam Ojera na Iraguha Hadji.
Ba rutahizamu: Eid Mugadam Abakar Mugadam, Charles Bbaale na Mussa Esenu.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *