Rayon Sports yatangiye urugendo rwo gushaka miliyoni 40 FRW yo kugura Muhire Kevin
Yanditswe: Tuesday 18, Jun 2024

Ikipe ya Rayon Sports yatangije ubukangurambaga bwo kugura Muhire Kevin, aho bavuga ko bakeneye Frw miliyoni 40 yo kugura uyu musore ukunda iyi kipe cyane.
Kapiteni wa Rayon Sports, Muhire Kevin yayigezemo bwa mbere muri 2015 ariko kuva ubwo yasubiyemo kenshi ko ariyo kipe y’ubuzima bwe.
Bivugwa ko uyu Kapiteni wa Gikundiro azajya ahembwa miliyoni 1,5 Frw mu gihe cy’imyaka ibiri azasinya.
Rayon Sports ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo yagize iti: "Ubuyobozi bw’abafana ba Rayon Sports bwihaye intego yo kwigurira umukinnyi mu gikorwa ngarukamwaka “UBURURU BWACU AGACIRO KACU”
Kevin MUHIRE (Umwana w’ikipe) niwe bifuza.
Gahunda ni ugukusanya 40 000 000 Frw.
Uyu musanzu unyuzwa kuri MoMo Code ya Rayon Sports 008000 (ku bari mu Rwanda) na +250 786 859 195 (Ku bari hanze)."
Rayon Sports iri gushaka abandi bakinnyi bo kuyifasha kwiyubaka barimo Fitina Ombolenga,Ishimwe Christian,Niyonzima Olivier Seif n’abandi.
Abakunzi ba Rayon, umwaka ushize bari bakusanyije miliyoni 25 Frw zo kugura Umugande Ojera Joackiam.
Muhire Kevin aheruka gutangaza ko ikipe ikwiriye gushaka abakinnyi bakomeye by’umwihariko mu gice cy’ubusatirizi, mu gihe ubuyobozi bwa Rayon Sports bwari bwatangaje ko niba abafana bifuza abakinnyi bakomeye na bo bakwiriye kubigiramo uruhare kuko isoko ryabo rihenze kandi abakeba b’iyi kipe bo bakaba bafite aho bakura amafaranga.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *