skol
fortebet

Rayon Sports yatangiye urugendo rwo kugaruka mu Rwanda

author-image

Yanditswe na: Dusingizimana Remy
Kuwa: Saturday 16, Sep 2023

Rayon Sports yatangiye urugendo rwo kugaruka mu Rwanda

Sponsored Ad

skol

Ikipe ya Rayon Sports yahagurutse kuri Al Deyafa Hotel aho yari icumbitse mu mujyi wa Benghazi muri Libya.

Rayon Sports yageze muri Libya kuwa gatatu w’iki cyumweru ariko ntiyakoze icyari kiyijyanye kuko Al Hilal Benghazi bagombaga gukina yasabye ko umukino wabo wakwimurwa ukazanwa i Kigali kubera imyuzure yahitanye ibihumbi by’abaturage bo muri Libya.

Rayon Sports irahaguruka kuri Benina International Airport kuri uyu wa Gatandatu Saa 11h00. Ikipe izagera i Kigali kuri iki Cyumweru Saa 13h00, inyuze i Cairo mu Misiri na Addis Ababa muri Ethiopia.

Mu ibaruwa CAF yandikiye ubuyobozi bw’amakipe yombi, ivuga ko umukino ubanza uzakirwa na Al Hilal SC tariki 24 Nzeri 2023 saa 16:00 kuri Kigali Pelé Stadium.

Yakomeje yibutsa ko iyi kipe yo muri Libya igomba gutegera abasifuzi indege, ikazabishyurira aho bazaba n’ingendo bazakorera imbere mu gihugu, ibifashijwemo na Rayon Sports nk’ikipe iri mu rugo.

Umukino wo kwishyura uteganyijwe tariki 30 Nzeri 2023 uzakirwa na Rayon Sports kuri Kigali Pelé Stadium.

Rayon Sports ikomeje gukorera imyitozo muri Libya, mbere yo kugaruka i Kigali ku wa Gatandatu tariki 16 Nzeri 2023 Saa Tanu ikazagera mu Rwanda ku Cyumweru saa Saba.

Ikipe izasezerera indi izahita ibona itike yerekeza mu matsinda, mu gihe Rayon Sports yabigeraho yaba isubiyemo amateka yakoze mu 2018 icyo gihe yanayavuyemo igera muri ¼.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa