skol
fortebet

Rayon Sports yatanze amakuru ku bakinnyi bayo yabuze I Musanze

author-image

Yanditswe na: Dusingizimana Remy
Kuwa: Tuesday 17, Oct 2023

Rayon Sports yatanze amakuru ku bakinnyi bayo yabuze I Musanze

Sponsored Ad

skol

Rayon Sports ikomeje imyitozo yitegura Sunrise FC mu mukino wa Shampiyona uzakinwa kuwa Gatandatu tariki 21 Ukwakira 2023, Saa 15h00 kuri Kigali Pele Stadium.

Iyi kipe yavuze ko Ally SERUMOGO yakize imvune y’akagombambari kandi yasubukuye imyitozo.

Joackiam OJERA yari yagize imvune ahabwa ikuruhuko arasubukura imyitozo kuri uyu wa Gatatu.

Aimable NSABIMANA we yavunitse ino (Fracture). Yitaweho n’inzobere ahabwa ikiruhuko cy’ibyumweru bibiri. Azasubukura imyitozo nyuma y’umukino wa Sunrise FC.

Abandi bakinnyi bose bakomeje imyitozo iyoborwa na Mohamed WADE.

Rayon Sports iheruka gutsindwa igitego 1-0 na Musanze FC ndetse iri kugenda isigara mu rugamba rwo gushaka igikombe kuko ubu irushwa amanota 7 na Musanze FC ya mbere nubwo ifite ikirarane cya Police FC.

Rayon Sports iheruka gutandukana n’Umunya-Tunisie, Yamen Zelfani wari uyimazemo amezi atatu.

Bivugwa ko abatoza 100 bamaze kuyisaba akazi gusa yo irashaka abazi shampiyona y’u Rwanda nka Niyongabo Amars cyangwa Haringingo Francis wayihozemo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa