skol
fortebet

Rayon Sports yatewe mpaga mu gikombe cy’Amahoro hakomeza Intare FC

author-image

Yanditswe na: Dusingizimana Remy
Kuwa: Friday 31, Mar 2023

Rayon Sports yatewe mpaga mu gikombe cy'Amahoro hakomeza Intare FC

Sponsored Ad

skol

Amakuru ari kuvugwa aremeza ko FERWAFA igiye gutera mpaga ikipe ya Rayon Sports mu gikombe cy’Amahoro, hakomeze Intare FC yanze ko bakina kubera ko yari yikuye mu irushanwa mbere.
Komisiyo y’amarushanwa muri Ferwafa niyo yateye mpaga Rayon Sports, nyuma yo kwikura mu Gikombe cy’Amahoro ndetse ngo umwanzuro wamaze gufatwa, amakipe yombi ategereje amabaruwa ayamenyesha.
Umunyamabanga wa Rayon Sports, Namenye Patrick, mu kiganiro na Radio Rwanda, yavuze ko biramutse bikurikije amategeko, (…)

Amakuru ari kuvugwa aremeza ko FERWAFA igiye gutera mpaga ikipe ya Rayon Sports mu gikombe cy’Amahoro, hakomeze Intare FC yanze ko bakina kubera ko yari yikuye mu irushanwa mbere.

Komisiyo y’amarushanwa muri Ferwafa niyo yateye mpaga Rayon Sports, nyuma yo kwikura mu Gikombe cy’Amahoro ndetse ngo umwanzuro wamaze gufatwa, amakipe yombi ategereje amabaruwa ayamenyesha.

Umunyamabanga wa Rayon Sports, Namenye Patrick, mu kiganiro na Radio Rwanda, yavuze ko biramutse bikurikije amategeko, ntacyo umwanzuro waba utwaye.

Yagize ati "Kugeza ubu twe twiteguye gukina umukino, kubera ko nta butumwa bwo kwitegura umukino turabona buturutse mu Ishyirahamwe. Simpamya ko bihari, keretse niba hari itegeko bishingiyeho, batubwira, ariko kugeza uyu munsi nibwira ko nta bihari."

Ku rundi ruhande,umuvugizi wa Rayon Sports,Nkurunziza Jean Paul yanditse kuri Twitter ati "Gahunda y’umukino w’Igikombe cy’Amahoro tuzayimenyeshwa na Ferwafa."

Intare FC izakina na Police FC muri 1/4.

Ubuyobozi bw’ Intare FC bwatangaje ko butazigera bukina na Rayon Sports kuko yikuye mu irushanwa ahubwo bazakina na Police FC.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa