skol
Kigali

Rayon Sports yatijwe umukinnyi na Raja Casablanca bafitanye amasezerano y’imikoranire

Imyidagaduro   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 25 September 2021

Ikipe ya Rayon Sports yasinyishije Ait Lahaissane uvuye muri Raja Casablanca yo muri Maroc basanzwe bafitanye amasezerano y’ubufatanye.


Nyuma y’uko muri Nyakanga amakipe yombi agiranye amasezerano y’ubufatanye,ubu amakipe yombi yatangiye kubyaza umusaruro ibiyakubiyemo harimo guhererekanya abakinnyi, aho ikipe ya Rayon Sports yasinyishije uyu musore ukina mu kibuga hagati.

Lahaissane w’imyaka 21 yazamukiye mu makipe y’abato ba Raja Casablanca. Akina mu kibuga hagati asatira.Yasinye umwaka w’intizanyo ushobora kongerwa.

Yagize ati "Tunejejwe no gutangaza ko twasinyije umukinnyi wo hagati AIT LAHSSAINE AYOUB w’imyaka 21 ku ntizanyo ya Raja Casablanca."

Ubufatanye Rayon Sports yasinyanye na Raja burimo ko Raja Casablanca izajya itiza abakinnyi Rayon Sports FC, ikanayifasha mu bikorwaremezo, gukorera umwiherero muri Maroc, kongera imbaraga mu buvuzi, kuzamura impano ku ngimbi z’iyi kipe yaboneye izuba i Nyanza no kujya zikina imikino ya gicuti, ibijyanye n’ikoranabuhanga n’ibindi.

Raja Casablanca ni yo kipe ikunzwe na benshi muri Maroc. Ni yo ibitse igikombe gihuza amakipe yatwaye ibikombe iwayo ’CAF Confederation Cup’ cya 2020/21.

Ibitse ibikombe 12 bya shampiyona, bitatu bya CAF Champions League, bibiri bya CAF Confederation Cup. Ibitse ibikombe birenga 31 byose hamwe harimo n’ibindi yagiye yegukana.

Rayon Sports FC yagiranye na Raja Casablanca amasezerano y’ubufatanye bw’imyaka itanu.

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Aubameyang amerewe nabi n’abafana ba Arsenal kubera ibyo aheruka...

Kapiteni w’ikipe ya Arsenal, Pierre-Emerick Aubameyang, yateye umujinya...
4 December 2021 0

"Reka dukomeze tuzamure iyi mibare duce agahigo kose gashoboka" -Cristiano...

Umunyabigwi mu mupira w’amaguru Cristiano Ronaldo yaraye akoze agahigo ko...
3 December 2021 0

Se wa Lionel Messi yasubije abarimo Cristiano Ronaldo bibasiye umuhungu...

Se wa Lionel Messi, Jorge, yafashe icyemezo cyo gusubiza abibasiye uyu...
3 December 2021 0

APR FC yerekeje muri Maroc iri kumwe na kapiteni wayo Tuyisenge

APR FC irahaguruka mu Rwanda kuri uyu wa Gatanu, yerekeza muri Maroc gukina...
3 December 2021 0

Umutoza yishimiye igitego cyo ku munota wa nyuma bimuviramo...

Ku munsi w’ejo, umupira w’amaguru wa Misiri watakaje umunyabigwi witwa Adham...
3 December 2021 0

Lionel Messi yasabwe gusenya Hoteli ye nziza cyane [AMAFOTO]

Iki cyumweru,kizigenza Lionel Messi ari kuvugwa cyane kubera kwegukana...
3 December 2021 0