Rayon Sports yatsinze Amagaju FC ikomeza kotsa igitutu APR FC
Yanditswe: Wednesday 07, Feb 2024

Mu mukino wa Shampiyona utarabereye igihe,wabereye kuri Stade ya Huye,ikipe ya Rayon Sports yatsinze Amagaju yari yayakiriye igitego 1-0,isigaramo umwenda w’amanota 3 gusa inyuma ya APR FC nubwo ifite imikino 2 itarakina.
Igitego cya Muhire Kevin cyafashije Rayon Sports gutsindira Amagaju FC i Huye 1-0 mu kirarane cy’Umunsi wa 18 wa Shampiyona.
Ku munota wa 53 w’umukino,nibwo Rayon Sports yabonye igitego cy’intsinzi ibifashijwemo na kapiteni wayo Muhire Kevin,ku mupira yahawe na Iraguha Hadji.
Umukino wa Sunrise FC na Musanze wakererewe iminota 15,kubera ko Musanze ititwaje ibyangombwa byemerera umunyezamu wayo w’Umunya Gambia,Modou Jobe gukorera mu Rwanda.
Musanze FC byabaye ngombwa ko ikoresha umunyezamu umwe gusa yari isigaranye (Ntaribi Steven),cyane ko Gad atari mu bakinnyi bakoreshwa ahanini kubera ibitego yatsinzwe na APR FC.
Gikundiro yagize amanota 36 ku mwanya wa kabiri, irushwa atatu na APR FC yakira Marines FC saa Kumi n’Ebyiri.APR FC ifite undi mukino itarakina.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *